Umunyarwandakazi yavuzwe mu mugambi wo kwica “Umuzungu w’inshuti ye”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Uwineza Antoinnette bivugwa ko yashakaga kwica inshuti ye y'umuzungu (Photo Internet)

Inkuru ya Uwineza Antoinette bita Uwababyeyi Micheline ikomeje kugarukwaho cyane muri Kenya, uyu mugore yafashwe n’abashinzwe umutekano biyoberanyije, akaba yari yabahaye akazi ko kwica Umuzungu w’inshuti ye.

Uwineza muri Nzeri 2020 Urukiko rw’ubujurire rw’i Nairobi muri Kenya, rwari rwategetse ko arekurwa rumaze kumuhanaguraho icyaha cyo kwica Umunyarwandakazi Uwambaye Winnie, wagaragaye yishwe, bigakekwa ko Uwineza yamwishe bapfa umugabo w’Umwongereza witwa Simon Smith.

Uwineza mu yindi nkuru y’ubwicanyi

Ku wa 30 Ukuboza, 2023 ni bwo inzego z’umutekano muri Kenya zataye muri yombi Uwineza ari kumwe na musaza we witwa Eddy Kwizera w’imyaka 25.

Polisi ya Kenya ivuga ko bafatiwe mu cyuho bashyira mu bikorwa umugambi wo kwica umugabo ukomoka mu Busuwisi, bagamije kumwambura amafaranga ye.

Bivugwa ko batumiye uwo Musuwisi bamubeshya ko bafite zahabu bifuza kumugurisha.

Uwo Musuwisi yageze i Nairobi ku wa 26 Ukuboza 2023, bamufasha kubona Hoteli yacumbitsemo muri karitsiye ya Westlands, akaba yaragombaga kuyisohokamo ku ya 31 Ukuboza, 2023.

Ku wa 29 Ukuboza, Uwineza w’imyaka 43 wabaga mu gace ka Ngara nk’uko byemezwa na Polisi ya Kenya, yegereye umugabo w’Umwicanyi, amusaba kumufasha kwica uriya Musuwisi.

Uwo mugabo yahise agira amakenga ajya kubimenyesha Polisi, maze imuha abapolisi bakora mu rwego rw’ubutasi (DCI) bigize nka bagenzi be (undercover) basanga Uwineza na musaza we, banoza bitonze umugambi w’uko bagiye kwica uwo Musuwisi.

- Advertisement -

Umusuwisi yari amaze igihe ahaye Uwineza miliyoni 84Frw

Uwineza yashyize amabanga yose hanze, kuko yari asanzwe yizeye uwo mwicanyi bituma atanashidikanya kuri bagenzi be yari azi ko bari bumufashe gushyira mu bikorwa umugambi we.

Yababwiye ko uwo Musuwisi w’inshuti ye yaje muri Kenya afite Amayero 850, (miliyoni 1.1Frw) yari aje kuguramo zahabu.

Yasabye umwicanyi ko mbere y’uko bamurangiza bagomba kumuhatira kohereza ayo mayero kuri konti ya Uwineza, ndetse anabereka raporo ya banki igaragaza ko uwo Musuwisi yaherukaga kumwoherereza amashilingi ya Kenya miliyoni 9.2 (Miliyoni 84Frw), hagati ya tariki ya 17 Werurwe no ku ya 10 Kamena 2023.

Uwineza yasabye umugore wari mu itsinda ry’abatasi bari biyoberanyije kumufasha gushaka ifoto mpimbano yakoresha mu gukora ibyangombwa by’ibihimbano byifashishijwe mu gukodesha inyubako (apartment) yari gukorerwamo ubwo bwicanyi.

Bamufashije kubona ikarita iri mu mazina ya Sarah Nafula Masika, maze mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza, 2023 abapolisi b’abagore bari biyoberanyije bamuherekeza gushaka inyubako (apartment) barayibona hafi y’aho uwo Musuwisi yari acumbitse.

Bamaze kuyikodesha bahamagaye wa Musuwisi ngo aze ahabasange basangire ibya nimugoroba.

Icyo gihe Uwineza na musaza we bari bari bafite amajerekani yuzuye acide bagombaga gukoresha bashongesha umurambo w’uwo mugabo, buri umwe muri bo anitwaje inkota.

Ni nyuma y’uko impande zombi zari zamaze kwemeranya ko zigabana ayo mafaranga y’umunyamahanga nyuma yo kumwambura ubuzima no gusibanganya ibimenyetso.

Mu gihe bari mu gikorwa hagati ni bwo abakozi b’Urwego rw’Ububutasi rwa Kenya (DCI) babaguye gitumo bafata Uwineza na musaza we, uwo Musuwisi ataramburwa ubuzima.

Inzego z’umutekano zahise zijya gusaka aho Uwineza na musaza we babaga, basanga nta kintu na kimwe bahafite bikaba bikekwa ko bari baramaze kubyimura bategereje gukora ayo marorerwa na bo bagahita bava muri Kenya.

Uwineza na musaza we bashinjwa gukora ibyaha bitandukanye birimo no gucura umugambi wo kwica, bategerejwe mu Rukiko.

Uwineza amaze igihe gito agizwe umwere ku cyaha cy’ubwicanyi

Mu mwaka wa 2018, uyu mugore yari yakatiwe igifungo cya burundu n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru Jessie Lesiit, amuhamya kwica mugenzi we Uwambaye Winnie n’umwana we w’amezi arindwi.

Umucamanza Lesiit yanzuye ko Uwineza yishe Uwambaye n’umwana we w’amezi arindwi akoresheje uburiganya bukomeye, ndetse abikorana ubugome bukabije.

Muri Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro uwo mwanzuro, ruvuga ko icyemezo cy’urukiko cyafashwe Ubushinjacyaha butagaragaje ibihamya bifatika by’uko Uwineza ari we wishe Uwambaye nyuma y’imyaka itanu yari ishize igikorwa kibaye.

Ku wa 16 Gashyantare 2013, ni bwo umurambo wa Uwambaye wasanzwe mu icumbi ryitwa Saharan Lodge riherereye ku Muhanda wa Duruma mu Mujyi wa Nairobi.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mubyeyi wari ufite imyaka 42 yanigishijwe imigozi, umurambo we upfunyikwa mu mashuka.

Uwineza yafatiwe i Kayole nyuma y’imyaka itanu arimo gukoresha telefoni ya Uwambaye.

Abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ubujurire barimo Martha Koome, Hannah Okwengu na Fatuma Sichale, ni bo batesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru bashimangira ko ibimenyetso bihamya icyaha Uwineza bidahagije ku buryo byashingirwaho afungwa burundu.

UMUSEKE.RW