Umwami Abdullah II wa Jordan yanyuzwe n’urugendo rwe mu Rwanda

Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe,ashima uko u Rwanda rumaze kwiyubaka.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa  kabiri tariki ya 9 Mutarama 2023, ubwo yiteguraga gusoza urugendo rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri X (rwahoze ari twitter) yagize ati “ Ndashimira inshuti yange Paul Kagame ku bwo kunyakirana ineza.”

Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein yatangaje ko “yanyuzwe nuko abanyarwanda bakorera hamwe,binyuze mu bumwe,kwigira n’iterambere bitangarirwa na bose. Jordan izakomeza ubufatanye bwayo hamwe na mwe.”

Perezida kagame nawe abinyujije kuri twitter yamushimiye, atangaza ko yizeye ko umubano uzarushaho kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda n’ubwami bwa Jordani busangiye indangagaciro n’iterambere bakomora ku mahoro, ubutabera n’umutekano. Niteze ko ibiganiro twagiranye bizabyara umusaruro no gukomeza umubano n’ubushuti  hagati y’abaturage bombi.”

Hasinywe amasezerano

U Rwanda na Jordan basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuzima n’imiti ,ubukungu n’ibijyanye n’ubuhinzi.

- Advertisement -

Ibihugu byombi kandi byanarebeye hamwe uko byakuraho gusoresha kabiri.

Ikindi ibihugu byombi byarebeye hamwe harimo uko banoza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano,politiki no kurwanya iterabwoba.

Umwami wa Jordan yashimye ubufasha uRwanda rwahaye abatuye muri gaza, bubohereza indege yari itwaye ubufasha butandukanye.

Uruzinduko rwe mu Rwanda rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye  inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwami wa Jordan, Abdullah II bin Al-Hussein, yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, asuye u Rwanda nyuma y’uko mu mwaka wa 2022, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko muri Jordan.

Yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

UMUSEKE.RW