Volleyball: Amb. Alfred Gakuba yagiriye inama FRVB

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwahoze ari Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Misiri, Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa, yagiriye inama Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, yo gushora mu bakiri bato hagamijwe iterambere ry’uyu mukino.

Uko imyaka ishira, ni ko umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, ukomeza kugenda utera imbere yaba imbere mu Gihugu no ku rwego Mpuzamahanga.

Ibi bigaragazwa ndetse bigasobanurwa n’uburyo amakipe y’Igihugu mu bagore n’abagabo, yitwara iyo agiye mu marushanwa Mpuzamahanga.

Ashingiye ku cyizere uyu mukino utanga, Ambasaderi Alfred Gakuba Karisa wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Misiri, yatanze inama yafasha FRVB gukomeza kuzamura uyu mukino kugera aho u Rwanda rwazayobora umugabane wa Afurika.

Ati “Ku rwego rwa Afurika duhagaze neza. Hari ukuntu umukino wa Volleyball mu Rwanda wazamutse pe ku buryo muri Afurika byerekana ko turi muri Batanu ba mbere. “

Yongeyeho ati “Siporo ni ikintu kinezeza. Ni ikintu gifasha kubaka umuntu. Mu Gihugu cyacu dukomeze duteza imbere abana bari mu mashuri abanza, ayisimbuye n’abandi. Bagakora amarushanwa menshi kugira ngo bagire uburambe bwo gukina. Kugira ngo batinyuke. Ibyo rero bifata imyaka myinshi. Birasaba ko duhera cyane cyane mu mashuri abanza nko mu myaka ibiri ya nyuma.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda gushyigikira Leta ya bo, kugira ngo habeho ubufatanye mu guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Ati “Tugize amahirwe rero Abanyarwanda twese tukareba ukuntu twafasha Guverinoma yacu kugira ngo twubake ibibuga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu myaka itanu-itandatu, sinshidikanya ko tuzaba tuyoboye Volleyball muri Afurika.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika, nyuma ya Misiri, Algerie, Libya, Cameroun na Tunisie.

- Advertisement -
Amb. Alfred Gakuba Kalisa (wicaye ibumoso) yagiriye inama FRVB ku Iterambere ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda
Ubwo u Rwanda rwari mu Misiri mu Gikombe cya Afurika, Amb. Alfred yaje kurushyigikira
Amb. Alfred yabashimiye uko bitwaye mu Misiri
U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW