Abantu bane batawe muri yombi bacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Polisi y’Igihugu ku wa 22 Gashyantare 2024, yafashe  abantu  bane bacukuraga  bakanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bafatiwe mu Kagari ka Kanyana, Umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, aho bafatanywe ibiro 1063 bacukuraga, bakanagurisha binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru yatumye hafatwa abo bantu bane.

Polisi y’u Rwanda, RNP, yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko abazabifatirwamo bazahanwa n’amategeko.

SP Twizere Bonaventure yagize ati “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Polisi yafashe abantu 4 ubwo barimo gupimira mu nzu, amabuye y’agaciro agizwe n’ayo mu bwoko bwa Beryl apima Kg 1040 n’ayo mu bwoko bwa Lithium ibilo 23, nyuma y’uko mugenzi wabo umwe yahise acika, akaba agishakishwa.”

SP Twizere Bonaventure yaburiye abaturage bitwikira ijoro bakajya mu birombe gucukura amabuye y’agaciro, abayagura n’abayacuruza ababwira ko abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi ko bazafatwa bidatinze binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

- Advertisement -

RNP WEBSITE

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW