Abanyamahanga biga mu Rwanda bararuvuga imyato

Abanyamahanga baje guhaha ubumenyi mu Rwanda by’umwihariko abiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, bahamya ko abasebya u Rwanda ari abatararugeramo ngo bihere ijisho ibyiza byo kuhaba.
Ibi babihamya bashingira cyane ku mutekano usesuye bahasanze bakihagera, umuco wihariye wo kwakira abashyitsi imiyoborere ishingiye ku muturage wese n’ibindi.
Mu muhango w’iserukiramuco w’ibihugu bitandukanye waberaga muri iri shuri ku wa 16 Gashyantare 2024 bavuze ko abakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ari  abagamije gusebya u Rwanda.
Rema Maria Espelanda ukomokamu Burundi yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye ku mutekano utapfa gusanga ahandi.
Ati “Bituma twiga nta biduhungabanya, hari abo tubona ku mbuga nkoranyambaga babasebya ni abatarahagera ngo birebere, njye nafashe umwanzuro ko nindangiza kwiga nzahakomereza ibikorwa byo kwihangira imirimo.”
Mugenzi we witwa Mohamed uturuka muri Sudan y’Epfo yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye gifite amahoro n’amahumbezi.
Ati ” Paul Kagame ni umuyobozi mwiza w’abaturage bose kandi w’umuhanga mu miyoborere, twishimiye kuhavoma ubumenyi kuko tuhigira byinshi tuzigisa n’abandi.”
Umuyobozi wa Ines Ruhengeri Padiri Dr.Baribeshya Jeans Bosco avuga ko abanyamahanga bahiga bishimiye imibereho yabo mu Rwanda, ngo kuko batangiye batarenga 100 ariko ubu bamaze kurenga 700.
Ati ” Baje baturuka mu bihugu 16 bitandukanye turabakira barisanzura nk’abari iwabo, yaba aho biga n’aho bacumbitse baratekanye.”
Yakomeje avuga ko ubwiyongere bw’abo banyamahanga buturuka ku makuru baha bagenzi babo bakarushaho kwisanga mu Rwanda.
Ati” Tubategurira umunsi w’iserukiramuco kugira ngo bige byinshi n’imico itandukanye, bakarushaho gusabana.”
Umujyanama mu by’amategeko mu Ntara y’Amajyaruguru, Malikidogo Jeans Pierre yavuze ko abasebya u Rwanda bakwiye kubanza kumenya ukuri.
Yavuze ko batazasiba kubanyomoza ahashoboka hose yaba ku mbuga nkoranyambaga banyomoza ababeshya.
Yagize ati ” U Rwanda ntituzahwema kubanyomoza tugaragaza ukuri  kuko kurahari n’ubuhamya mwabwiyumviye.”
Ubushakashatsi bwa 2023 ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere na RGB, bwagaragaje ko mu nkingi umunani zirebwaho iyo hakorwa ubu bushakashatsi, iyaje ku mwanya wa mbere ari umutekano n’ituze ry’abaturage byagize amanota 93.63%.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Hamuritswe ibintu byo mu bihugu bitandukanye
Abanyamahanga biga mu Rwanda barishimye

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW i Musanze