Abasifuzi batatu mpuzamahanga bari mu bazasifura 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasohoye urutonde rw’abasifuzi bazayobora imikino ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro mu bagabo.

Iyi mikino ibanza izakinwa ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, ku bibuga bitandukanye.

Mu basifuzi bazasifura iyi mikino ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro, harimo abasifuzi batatu mpuzamahanga.

Umukino wa Vision FC na Rayon Sports uzabera ku Mumena, uzasifurwa na Abdallah uzaba ari hagati mu kibuga, azungirizwa n’umusifuzi Mpuzamahanga, Umutesi Alice uzaba ari umwungiriza wa mbere, Ruhumuriza Justin uzaba ari umwungiriza wa kabiri na Ngaboyisonga Patrick uzaba ari umusifuzi wa kane.

Umukino wa Gorilla FC na Police FC uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa, uzasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro uzaba ari mu kibuga hagati, Nsabimana EV. Thierry azaba ari umwungiriza wa mbere, Nsengiyumva Jean Paul azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Kayitare David azaba ari umusifuzi wa kane.

Umukino wa APR FC na Gasogi United uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, uzasifurwa na Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayambaje Hamdan azaba ari umwungiriza wa mbere, Nsabimana Patrick azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Nshimiyimana Rémy Victor azaba ari umusifuzi wa kane.

Umukino wa Bugesera FC na Mukura VS uzabera kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa, uzasifurwa na Ngabonziza Dieudonné uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Saidi uzanzwe ari umusifuzi Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Mukristu Ange Robert azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Musoni Henry azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura, izakinwa tariki ya 20 na 21 Gashyantare 2024.

Umutesi Alice (ubanza ibumoso) ari mu bazasifura imikino ibanza ya 1/4

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -