Abasifuzi b’imikino yo kwishyura y’Igikombe cy’Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje abo bireba abasifuzi bagomba kuyobora imikino yo kwishyura ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro.

Guhera uyu munsi tariki ya 20 Gashyantare 2024 n’ejo tariki ya 21 Gashyantare, haraba hakinwa imikino yo kwishyura ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro.

Abacamanza bagomba kuyobora iyi mikino, bamaze kubimenyeshwa na Komisiyo ibashizwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Abasifuzi babiri mpuzamahanga, ni bo bari ku rutonde rw’abagomba gusifura iyi mikino.

Umukino uteganyijwe uyu munsi, uraza guhuza Rayon Sports na Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino urayoborwa na Kayitare David uraba ari hagati mu kibuga, Mukirisitu Ange Robert araba umwungiriza wa mbere kuri uyu mukino, Hakizimana Djafari araba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Dushimimana Eric araba umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, hateganyijwe imikino yindi itatu yo kwishyura.

Police FC vs Gorilla FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick uzaba ari hagati mu kibuga, Muhire Faradji azaba ari umwungiriza wa mbere, Ruhumuriza Justin azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Musoni Henry azaba ari umusifuzi wa Kane.

Gasogi United vs APR FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro. Uzayoborwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Rulisa Patience uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa mbere, Nsengiyumva Jean Paul azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Mukura VS vs Bugesera FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Wahawe Mulindangabo Moïse uzaba ari hagati mu kibuga, Safari Hamiss azaba ari umwungiriza wa mbere, Karemera Tonny azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Umutoni Aline usanzwe ari mpuzamahanga, azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Bamwe mu basifuzi basifuye imikino ibanza bari hagati mu kibuga, kuri iyi nshuro bagizwe aba Kane. Abari aba Kane nka Mulindangabo Moïse, bashyizwe hagati.

Mulindangabo Moïse yahawe umukino uzahuza Mukura na Bugesera FC
Rulisa Patience yahawe umukino w’impaka
Barasabwa guca urubanza bararamye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW