Abasifuzi Icyenda Mpuzamahanga bari ku munsi wa 23

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, abasifuzi bazayobora imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru.

Imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo, izakinwa tariki ya 1,2,3 Werurwe 2024.

Mu bazayobora iyi mikino, harimo abasifuzi Icyenda bari Mpuzamahanga barimo batandatu b’abagabo na batatu b’abagore.

Tariki ya 1 Werurwe 2024, hateganyijwe imikino ibiri izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

AS Kigali vs Étoile de l’Est: Uyu mukino uzakinwa Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Dushimimana Eric uzaba uri hagati mu kibuga, Nsabimana EV.Thierry azaba ari umwungiriza wa mbere, Ruhumuriza Justin azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

Kiyovu Sports vs Police FC: Uyu mukino uzaba Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro. Uzayoborwa na Ngabonziza Jean Paul nk’umusifuzi wo hagati, azungirizwa na Ndayisaba Said usanzwe ari Mpuzamahanga, akazaba ari umwungiriza wa mbere, Muhire Faradji azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, hateganyijwe imikino ine ya shampiyona.

Bugesera FC vs Mukura VS: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa n’umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro uzaba ari uri hagati mu kibuga. Umusifuzi Mpuzamahanga, Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa mbere, Akimana Juliette usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ngaboyisonga Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Gorilla FC vs Amagaju FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Nsabimana Céléstin uzaba ari hagati mu kibuga. Ndagijimana Peace Eric azaba ari umwungiriza wa Mbere, Mukirisitu Ange Robert azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Umutoni Aline usanzwe ari Mpuzamahanga azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

APR FC vs Etincelles FC: Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro. Uzayoborwa n’umusifuzi Mpuzamahanga, Twagirumukiza Abdul-Karim uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Maniragaba Valery nk’umwungiriza wa Mbere, Murangwa Sandrine usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nshimiyimana Remy Victory azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Musanze FC vs Muhazi United: Uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Mulindangabo Moise nk’umusifuzi wo hagati, azungirizwa n’umusifuzi Mpuzamahanga, Bwiriza Nonati uzaba ari umwungiriza wa Mbere, Jabo Aristote azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, hateganyijwe imikino ibiri.

Sunrise FC vs Rayon Sports: Ni umukino uzabera kuri Stade izwi nka Gologota Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Rulisa Patience usanzwe ari Mpuzamahanga. Azaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Safari Hamiss nk’umwungiriza wa Mbere, Ndayishimiye Bienvenu azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nkinzingabo JMV azaba ari umusifuzi wa Kane.

Gasogi United vs Marines FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Ugirashebuja Ibrahim uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Intwari Alain Vicky uzaba ari umwungiriza wa Mbere, Ndayambaje Hamdan azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Musoni Henry azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 49 mu mikino 21 imaze gukina. Bivuze ko igifite umukino umwe w’ikirarane izakina na Étoile de l’Est.

Twagirumukiza Abdul-Karim yahawe APR FC na Etincelles FC
Rulisa Patience yoherejwe i Nyagatare
Aline na Mugabo Eric bazaba bari mu bazakora ku munsi wa 23 wa shampiyona
Dushimimana Eric azakiranura AS Kigali na Étoile de l’Est

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW