Ab’i Nyabihu bajujubijwe n’abajura bitwa “Abashombabyuma”

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibiro by'Akarere ka Nyabihu

Abatuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’agatsiko k’abajura bitwa “Abashombabyuma” bitwikira ijoro bakiba insinga z’amashanyarazi, bagatera “Kaci” abaturage bakabacucura utwabo.

Ni nyuma y’uko hari abaturage bo mu murenge wa Mukamira bagiye kumara ibyumweru bibiri bari mu mwijima kubera ko abo bajura biswe “Abashombabyuma” bibye insinga z’amashanyarazi.

Ni ubujura kandi buri no mu Mirenge ya Jenda no mu bice byo mu Murenge wa Bigogwe, aho abo bashombabyuma bakunze kwibasira insinga z’amashanyarazi.

Ibyo ngo bituma mu gihe hari uwibwe, batabona uko bamutabara byihuse, bakifuza ko ubuyobozi bukaza ingamba zo gukumira abajura bahungabanya umudendezo w’abantu.

Uwitwa Sibomana Innocent wo mu Mudugudu wa Hesha, Akagari ka Jali yabwiye Imvaho Nshya ko ari ku nshuro ya kane abo bajura bibye insinga z’amashanyarazi bakajya mu kizima.

Avuga ko ikibazo cy’abo bajura cyafashe umurego nyuma y’umwaduko w’abantu bazenguruka mu ngo bagura ibyuma bishaje birimo amasafuriya n’ibindi.

Ati ” None bageze ku nsinga, ibi rero byatumye tugaruka mu buzima bubi butagira iterambere, nk’ubu dufite n’ikibazo cya bamwe mu basore batagira uburere bwiza badufunga kaci kubera ko tuba mu kizima.”

Nzanzubuhoro Pascal avuga ko abana batagisubira mu masomo kubera ko izo nsinga z’amashanyarazi zajyanwe kugurishwa mu byuma bishaje.

Ati “Ubu rero twe twiberaho mu icuraburindi mu mwijima ukaze, nta radiyo tucyumva, nta gucaginga telefone tumaze ibyumweru bibiri, turasaba gusanirwa no gukurikirana abo bashombyi.”

- Advertisement -

Mutsindashyaka Martin, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyabihu yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko icyo kibazo cy’ubujura bw’insinga bamaze igihe bakizi.

Yavuze ko iyo bahaye umuriro umuturage batabona uburyo bwo gukurikirana n’ibikoresho bye kuko baba bafite abakiliya benshi.

Ati ” Gusa niba ari umuyoboro mugari bibyeho izo nsinga tugiye kubireba tube twahasana, ikijyanye n’ibiti bishaje na cyo kuri ubu kirimo kurebwaho ibishaje bibe byasimbuzwa.”

Ikibazo cy’ubujura kigaragara mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu, abaturage bakunze kugaragaza ko gitizwa umurindi no kuba abakora amarondo y’ijoro bakunze kuba bacye.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW