Abunganira Cyuma bagaragaje inzitizi ,urubanza rurasubikwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga wamenyakanye nka Cyuma Hassan,yasabye ko urubanza rwe rwaburanishwa n’abacamanza batatu aho kuba umwe, maze urubanza ruhita rusubikwa.

Mu cyumba cy’urukiko hari abantu barimo Primien Rukebesha se wa Cyuma, n’abakozi ba za ambasade zirimo iy’Ubwongereza n’iya Amerika nkuko umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko  abitangaza.

Cyuma ahagaze imbere y’umucamanza none kuwa kabiri yasabye ko yaburana yicaye kuko akaguru ke katameze neza.

Ati”Mu gitondo nza kuburana badupakiye imodoka nk’abapakira ibitoki, intebe iranyica.”

Umucamanza yamubwiye ko ihame ari uko ababuranyi baburana bahagaze imbere y’umucamanza kandi ko nta cyemezo cya muganga cyerekana ko afite ikibazo gituma aburana yicaye.

Me Gatera Gashabana, umwe muri babiri bunganira Cyuma, yabwiye umucamanza umwe waburanishaga uru rubanza ko baheruka kwandika babinyujije muri ‘system’ y’ikoranabuhanga ry’inkiko, basaba ko urubanza rwa Cyuma rwaburanishwa bushya n’abacanamanza batatu aho kuba umwe.

Me Gashabana yavuze ko batanenga itegeko ryemerera umucamanza umwe kuburanisha urubanza, gusa ko “mu nyungu z’ubutabera n’uburemere bw’urubanza dushobora gusaba perezida w’urukiko ko rwaburanishwa n’abacamanza batatu.”

Yongeraho ati “Turasaba rero ko mwatwemerera ko tugategereza igisubizo ku cyo twasabye perezida w’urukiko, tukemera tugategereza igisubizo cye.”

Umushinjacyaha yavuze ko kuba perezida yaragennye umucamanza umwe kuri uru rubanza ari uko yasanze ari we ukwiye.

- Advertisement -

Ati “Njye sinumva icyo banenga icyemezo perezida w’urukiko yafashe cyo kugena umucamanza umwe.”

Gashabana we avuga ko gusubirishamo urubanza rukaburanishwa n’abacamanza batatu ari yo mahirwe y’uwo yunganira,

Ati” “Tubona ariho hazaba ari mu bwisanzure kuko niyo mahirwe asigaranye.”

Umucamanza yanenze uruhande rw’uregwa ko ubu busabe babushyize muri ‘system’ y’inkiko habura umunsi umwe ngo baze kuburana uyu munsi kuwa kabiri.

Ati “Reka nsuzume icyo kintu. Ngiye kumenya niba koko perezida w’urukiko yabonye iyo baruwa hanyuma tumenye icyo tubikoraho, ariko jyewe ibintu nk’ibi simbyemera.”

Nyuma y’igihe kitarambiranye, umucamanza yagarutse avuga ko uru rubanza rusubitswe kugira ngo perezida w’urukiko abone umwanya wo gusubiza ku busabe bw’uruhande rwa Cyuma.

Yavuze ko nyuma urukiko ruzabasubiza igihe bazagarukira kuburana.

Mu 2021 Cyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka irindwi ku byaha bitatu birimo, gucura ikarita y’itangazamakuru no kwiyitirira umwuga w’intangazamakuru, ibyaha we yahakanye.

UMUSEKE.RW