Afurika y’Epfo yohereje abasirikare 2900 muri Congo

Ku itegeko rya Perezida Cyril Ramaphosa igisirikare cya Afurika y’Epfo cyohereje abasirikare 2900 muri RD Congo bahawe ubutumwa bwo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni ibyatangajwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024.

Afurika y’Epfo yavuze ko aba basirikare boherejwe mu rwego rwo kubahiriza inshingano Mpuzamahanga iki gihugu gifite binyuze mu Muryango wa SADC.

Yavuze ko abasirikare 2900 ba Afurika y’Epfo boherezwa muri Congo gufasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.

Ubutegetsi bwa Ramaphosa buvuga ko aba basirikare bari muri Congo kuva ku wa 15 Ukuboza mu 2023, ubutumwa bwabo buzarangira ku wa 15 Ukuboza mu 2024.

Mu gihe kigera ku mwaka aba basirikare ba Afurika y’Epfo bazamara muri Congo bazakoresha agera kuri miliyari ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyari 135Frw).

Ingabo za SADC ziri muri Congo zifite intego yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Izi ngabo zigizwe n’abasirikare batanzwe na Malawi, Africa y’Epfo, na Tanzania bakaba bari kumwe n’abasirikare ba Leta ya Congo Kinshasa.

ISESENGURA

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW