Bamwe mu bayobozi bagize Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba nta ngengo y’imari yagenewe gusana ibikorwa remezo biba byarangiritse, ari kimwe mu bibasubiza inyuma mu mihigo.
Ibi babishingira ku kuba hari ubwo hatangwa amasoko ya leta mu kubaka ibikorwa remezo , rimwe na rimwe ayo masoko yatanzwe Akarere katarabigizemo uruhare, ababyubatse babisondeka, nyuma y’igihe gito bigasenyuka. Hakorwa ubugenzuzzi,(Audite),uturere tukabyitirirwa kubera ko hatabonetse ubushobozi bwo kubisana bikabasubiza inyuma mu manota y’imihigo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yemeza ko iki kibazo koko gihari kandi kizwi, abizeza gukomeza gukora ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho.
Uyu muyobozi kandi yanabasabye kwishakamo ibisubizo mu gusana ibyo bikorwa remezo ahashoboka biciye mu bafatanyabikorwa babo batandukanye, mu miganda n’ahandi.
Yagize ati ” Icyo ni ikibazo gihari Urwego rw’Intara rugomba gukorera ubuvugizi, ariko abayobozi b’Uturere turabagira inama, turubaka ibikorwa by’iterambere ni byiza ariko tunabisigasire nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta abitugiramo inama, kugira ngo birusheho kuramba”
Akomeza ati”Ibyangiritse aho bishoboka bisanwe abaturage babigizemo uruhare nko mu miganda, abafatanyabikorwa b’Uturere nabo babafasha, mu mafaranga utwo turere twinjiza, aho bidashoboka niho twakora ubuvugizi ingengo y’imari iboneke ariko natwe hari ibyo twagerageje.”
Intara y’Amajyaruguru igizwe n’uturere twa Musanze, Burera Gakenke na Gicumbi, aho mu mihigo y’umwaka ushize nta nakamwe kaje mu myanya yambere icumi.
Twose turi munsi y’umurongo utukura,ni ukuvuga munsi y’impuzandengo, ndetse n’iyi Ntara ikaba yaraje ku mwanya wa nyuma n’amanota 70%.
NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE
- Advertisement -
UMUSEKE.RW/MUSANZE