Amavubi ntazakina ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, ntizaca mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Nk’uko byemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, u Rwanda ntirwashyizwe mu makipe azaca mu ijonjora ry’ibanze bitewe n’umwanya ruriho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (133).

Amakipe 44 arimo n’Amavubi ntazakina ijonjora ry’ibanze azahera mu matsinda.

Amakipe azaca mu ijonjora ry’ibanze, arimo: Sudan y’Epfo, Somalie, Eswatini, São Tomé, Chad, Ibirwa Bya Maurice, Libérie national Djibouti.

Biteganyijwe ko izi zizakina hakaboneka ikipe enye zizahita zijya mu matsinda.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze, iteganyijwe gukinwa tariki ya 20 Werurwe, iyo kwishyura ikazakinwa tariki ya 26 Werurwe 2024.

Amavubi ntazabanza guca mu ijonjora ry’ibanze

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW