Andrzej Duda uyobora Pologne ategerejwe i Kigali

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida wa Pologne ategerejwe i Kigali

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bisanzwe bibanye neza.

Ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu Perezida Duda n’umugore we Agata Kornhauser Duda bazagirira i Kigali.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Pologne bivuga ko Perezida w’iki gihuhu azagera i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024.

Biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse hakazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Pologne, rivuga ko Perezida Duda na Madamu we bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu masaha ya 15h30, Perezida Duda azitabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse azanageza ijambo ku bazayitabira.

Azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’.

Biteganyijwe ko nyuma yaho azasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

- Advertisement -

Tariki ya 8-9 Gashyantare 2024 uyu mukuru w’igihugu azerekeza muri Tanzania aho azagirana ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ni mu gihe kuri uyu wa mbere, Perezida Duda na Madamu we bageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere aho bakiriwe na Perezida w’iki gihugu, William Ruto na Madamu we, Rachel Ruto.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW