APR FC yakuye amanota yuzuye i Musanze

Ikipe y’Ingabo, yatsindiye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Stade Ubworoherane iherereye mu Karere ka Musanze.

Kuri iki kibuga cy’ibyatsi, ubusanzwe si ikipe nyinshi zikizaho zikahavana amanota yuzuye kuko inyinshi zarahatsindiwe izindi zirahanganyiriza.

Umutoza mukuru wa APR FC, yari yakoze impinduka mu bakinnyi baherukaga kubanzamo ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Mu babanjemo batari mu babanjemo uyu munsi, harimo Nshimirimana Ismaël Pichu na Shiboub, bari basimbuwe na Niyibizi Ramadhan na Niyomugabo Claude.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe nta yibashije kureba mu izamu ry’indi, cyane wari umukino wakiniwe mu mvura nyinshi.

Igice cya kabiri, cyatangiranye imbaraga ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo, ndetse Kwitonda Alain Bacca afungura amazamu ku munota wa 79, Thierry Froger n’abasore be batangira kwizera gutahana amanota y’uyu munsi wa 19 wa shampiyona.

Musanze FC ntiyatinze gusubiza, kuko ku munota wa 81, Lethabo Mathaba yayiboneye igitego cyo kwishyura ku mupira wari utanzwe na Kwizera Trésor.

Ikipe ya APR FC yari ifite inyota yo gutahana amanota yuzuye, yahise ibona igitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 84, mu gihe Mbonyumwami Thaiba wari wagiye mu kibuga asimbuye Bizimana Yannick, yatsindiye ikipe y’Ingabo igitego cya Gatatu.

- Advertisement -

Umukino warangiye ikipe ya APR FC itahanye amanota atatu yuzuye ku ntsinzi y’ibitego 3-1, bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 39, mu gihe Musanze FC ya kabiri ifite amanota 33, igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 33.

Bacca yafashije ikipe ya APR FC
Mu basimbura ba APR FC, harimo Shiboub na Pichu
Abakinnyi ba Musanze FC babanjemo
Kuri iki kibuga ntibiba byoroshye
Igitego kimwe nticyari gihagije

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW