AS Kigali y’Abagore yatandukanye na Mukamusonera Théogenie

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Mukamusonera Théogenie.

Amakuru yo gutandukana kwa Mukamusonera na AS Kigali Women Football Club, yamenyekanye ku wa kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024.

Gutandukana kw’impande zombi, kwemejwe n’Umuyobozi w’iyi kipe, Twizeyeyezu Marie Josée, mu kiganiro yahaye UMUSEKE.

Ati “Yego twaratandukanye. Twaramuhagaritse.”

Amakuru yizewe avuga ko impamvu ikomeye yo guhitamo gutandukana n’uyu mutoza, ari uko atahuzaga n’abakinnyi ndetse n’abatoza bakoranaga.

Mukamusonera Théogenie, yageze muri iyi kipe mu 2022, avuye muri Fatima Women Football Club y’i Musanze.

Ikipe yasigaranye na Ntagisanimana Saida wari umutoza wungirije, mu gihe hagishakwa umusimbura.

Mukamusonera Théogenie yamaze gutandukana na AS Kigali WFC
Ntagisanimana Saida ni we wasigaranye ikipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW