Bugesera: Hashize iminsi 3 hashakishwa abantu baheze mu kirombe

Hashize iminsi itatu abasore babiri bari mu nda y’ikirombe kiri mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bataraboneka.

Mu gahinda gakomeye ababo bategereje amakuru y’abari kubashakisha, ni igikorwa cyakomwe mu nkokora n’ibura rya mazutu y’imashini ziri kwifashishwa.

Ku wa Gatanu mu cyumweru gishize nibwo icyo kirombe cy’amabuye y’agaciro gisanzwe cyarafunzwe n’ubuyobozi cyaguyemo abasore batatu, bagiye kwiba amabuye.

Umwe muri abo basore yaje kuvamo ari intere yihutanwa kwa muganga, ubu arwariye ku Bitaro bya ADEPR Nyamata.

Uyu warokotse niwe watanze amakuru ya bagenzi be nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rweru.

Kuva ubwo ibikorwa byo gushakisha abaheze muri icyo kirombe byahise bitangira.

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare izo mashini zageze ku majerekani abo basore bagiye mu kirombe bitwaje ngo bayungurure amabuye y’agaciro.

Umuturage witwa Mbonabucya Theogene yasabye inzego zitandukanye kubafasha kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi byihute.

Ati ” Kuko imashini zimaze iminsi zicukura none ngo mazutu yashize barekera aho.”

- Advertisement -

Ndayisaba Gilbert se wabo w’umwe mu baheze mu kirombe yabwiye UMUSEKE ko icyizere cyo kubabona cyayoyotse.

Ati ” Ntako batagize bashakisha ariko byanze, bahise bahagarara kuko mazutu yashize, ubwo wenda nibongera hari igihe twazababona.”

Yakomeje avuga ko hari abantu basanzwe bagwa muri icyo kirombe bagashyingurwa ubuyobozi butabizi.

Ati “ Tubona ko hari umurinzi budahagije, ubuyobozi bwagira icyo bubikoraho, abantu ntibakomeze gushiriramo.”

Jean Claude Mushimiyimana, ushinzwe imari n’ubutegetsi, akaba umusigire w’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye n’inzego zitandukante bakomeje gushakisha abo basore.

Yagize ati “Uyu ni umunsi wa gatatu ariko duracyakomeza gushaka kandi dufite icyizere ko dushobora kubabona.”

Yihanganishije imiryango y’abaheze mu kirombe anasaba abaturage kwirinda kwishora mu birombe mu buryo butemewe n’amategeko.

Abaheze muri iki kirombe ni Muhawenimana Elias wavutse muri 2007 na Ntibanyurwa Stephane wavutse mu mwaka wa 2003.

UWIMANA JOSELYNE
UMUSEKE.RW i Bugesera