Abahinzi bo mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Cyanika, na Kagogo mu Karere ka Burera,bari kuvuga ko bari kubuzwa guhinga amasaka, ubikoze agafungwa ndetse agacibwa n’amande.
Aba baturage bavuga ko ubusanzwe aho batuye ibihingwa by’ibishyimbo n’ibirayi bari guhatitwa guhinga, bitera neza nk’amasaka basanzwe bahinga kuko atanga umusaruro.
Umwe yabwiye Radio/TV1 ati “Amasaka iyo nyejeje, ndagurisha umufuka , nkakuramo ubwisungane mu kwivuza,nkakuramo minerivare (minervale)y’abanyeshuri kuko amasaka yo ntabwo ahomba nk’ibishyimbo.”
Uyu akomeza ati “Bari kudutegeka guhinga ibishyimbo, ibigori, ibirayi.”
Undi nawe ati “ Abantu bari kujya guhinga amasaka, barangiza bakajya kubafata.Ibishyimbo ntabwo bihera neza, ikiri kuhera cyane ni amasaka.Ikibazo kirimo ni uko bari kutubuza guhinga amasaka,kandi ibishyimbo bitahera neza.”
Aba baturage bavuga ko ugerageje guhinga masaka, bajya kumufunga kandi bakamubaca amande ya 30000frw .
Uyu yagize ati “Abantu bari kuvuga ko bagiye guhinga, abayobozi bakabaka amasuka, bakamuca amande ya 30000frw ,bakavuga ngo aho hantu ntabwo hemerewe guhingwa. “
Aba baturage bavuga ko kubera gutinya gucibwa amande, bari kwitwikira ijoro bakajya guhinga amasaka bihishe.
Ati “Iyo batubujije guhinga amasaka, icyo dukora tubiba nijoro.Iyo wihaye kubiba ku manywa, amasuka barayakwaka, bakaguca amande.”
- Advertisement -
Undi nawe ati “ Njye nabibye saa cyenda z’ijoro,nari ndi gutinya amande.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice,yatangaje ko agiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Ntabwo bibujijwe guhinga amasaka mu Rwanda. Mpa amahirwe ejo nzajyeyo.”
Abaturage bavuga ko babujijwe guhinga amasaka kubera ibyo bita ko ari itegeko ryavuye mu nzego zo hejuru
UMUSEKE.RW