koperative y’abahinzi b’ibirayi, COAIPO, ikorera mu Karere ka Nyabihu, kuri uri ubu isigaranye kuri konti amafaranga 1000 frw, ibintu ivuga ko byatewe n’imicungire mibi y’abahoze mu buyobozi bwa Koperative .
Mu Kiganiro cyihariye Perezida wa Koperative COAIPO, Rwakayiro Jean Damour yahaye UMUSEKE yavuze ko ibihombo muri koperative byatangiye mu mwaka wa 2019 , ubwo hari komite yagiraga igitekerezo cyo kugura imodoka ariko igaterwa inkunga n’umushinga witwa PASP.
Uyu mushinga witwa PASP wabateye inkunga maze bagura imodoka ya miliyoni 35 Frw kandi idakwiye ayo mafaranga .
Ubuyobozi bwa koperative bwari bwarateganyije kugura imodoka isanzwe ikora(Occasion), i Dubai ariko ntibyakorwa.
Rwakayiro Jean Damour ati “ Dusanga iyo modoka babahaye yari yanditseho uwitwa Jean kandi yarageze mu Rwanda mu 1990. Iyo bashakaga ari okaziyo Dubai, ivuye mu Bushinwa ako kanya. “
Akomeza ati “Ibyo byose byarabaye, amakuru ashyikirzwa ubucamanza, hashakishwa ukuri , ari bo abayobozi bari bahagarariye koperative ndetse na PASP, basanga barayiguze ku buryo bwemewe n’amategeko,byatumye abo bantu bakomeza gutsinda,bagirwa abere. “
Rwakayiro Jean Damour avuga ko imodoka yaje gupfa, ihagarika gukora mu gihe gisaga imyaka ibiri bityo bigateza igihombo.
Ati “Ariko ibyo ntibyabujije koperative gukomeza kugira igihombo. Abayobozi b’ababandi basimbuye abaguze ya modoka bafashe icyemezo cyo guparika imodoka imyaka ibiri n’amezi arindwi.”Imodoka yaguzwe miliyoni 35 frw iparika imyaka ibiri n’amezi arindwi,urumva niho igihombo cyavuye cya Koperative.”
Rwakayiro avuga ko Komite nshya yafashe icyemezo cyo kuyikoresha .
- Advertisement -
Ati “Twarayikoresheje, dusanga ibyo twari tuyitezeho ntabwo bijyanye n’amafaranga yinjije . “
Avuga ko nubwo yakoreshejwe ariko hari ibyuma by’iyo modoka wasangaga bipfa bityo bikaba ngombwa ko hagurwa ibindi.
Ikindi kivugwa mu byateye igihombo koperative, ni ibijyanye imiyoboerere, aho ushinzwe ubugenzuzi yitije ‘Tablet ‘ akayiha umwana wiga Kaminuza maze bikarangira ayimennye bityo nabyo bikongera igihombo.
Uwakoresheje imodoka yahabwaga misiyo ya 100.000 frw ku munsi
Rwakayiro Jean Damour asobanura ko uyu mukozi woherejwe gukoresha imodoka yibeshye aho kwandika 10000 frw y’amafaranga ya misiyo yandika 100000 frw .
Ati “ Umukozi twari twohereje ikorwa ry’imodoka ubwo yari mu igaraje,aho yari imaze imyaka ibiri n’amezi arindwi,bamuhaye, misiyo y’iminsi 30, twamuhaye inyandiko yo gukurikirana ya modoka iminsi 30 ndetse n’icyangombwa cya misiyo (Ordre de misiyo), bijyanye n’amafaranga 10000 frw ku munsi. Mu kubyuzuza kwe, ayuzuza nabi, itariki yo kugenda no kugaruka abigira bimwe. Niba yarabyibeshyeho, bitandukanye n’ibyo komite nyobozi twamwoherereje, n’ibyo twanditse.”
Umuyobozi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Amakoperative, RCA, Dr Patrice Mugenzi , yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakimenye bityo bagiye gusura iyi koperative no kuyikorera ubugenzuzi.
Ati “Amakoperative afite ibibazo cyane, adafite abayobozi bashikamye, badafite aho bayobora.Icyo twifuza ni uko abayobozi nkaho, ni ukugira ngo tubahwiture, dukore ubugenzuzi, abagaragayeho kunyereza imitungo y’abanyamuryango babiryozwe. Dufatanyije n’inzego z’Igihugu z’umutekano.”
Biteganyijwe ko ku wa mbere tariki ya 4 – 8 Werurwe 2024, RCA izakora ubugenzuzi muri iyi koperative.
Iyi Koperative COAIPO Igizwe n’abanyamuryango 985.
Ivuga ko itarahura n’ibihombo nibura yinjizaga miliyoni 5 Frw ku mwaka mu gihe hatabayeho ibihe bibi.
UMUSEKE.RW