Chairman wa APR yemeje ko iyi kipe irusha Rayon abafana

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira, yemeje ko ikipe abereye umuyobozi ari yo ikunzwe kurusha izindi zose mu Rwanda.

Iyo havuzwe umupira w’amaguru mu Rwanda, humvikana ikipe ebyiri zihora zihanganye, ari zo Rayon Sports na APR FC.

Gusa iyo havuzwe ikunzwe na benshi mu Rwanda, humvikana ikipe ya Rayon Sports kuko byagiye byigaragaza kenshi.

Kuri iki Cyumweru, Chairman w’ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira, yahakanye ko Gikundiro yaba ari yo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ndetse ahamya ko urubyiruko ruvuka ubu rwose rukunda ikipe abereye umuyobozi.

Ati “Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC. N’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, ‘Data’ zirahari.”

Yakomeje agira ati “Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.”

Gusa iyi mvugo iranyuranya n’iy’umutoza ukomoka muri Serbia, Golan, wigeze gutoza Police FC. Ubwo yayitozaga mu myaka 10 ishize, yemeje ko bigoye guhangana na Rayon Sports muri shampiyona kuko buri Munyarwanda wese ari umu-Rayon.

Impaka hagati ya Rayon Sports na APR FC, zikunda kugaragara muri byinshi, ariko ikipe y’Ingabo kuva yatangira gukina shampiyona y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni yo ibitse byinshi mu marushanwa ategurwa na Ferwafa.

Col Richard Karasira yemeje ko APR FC ari yo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda
APR FC yakuye amanota atatu i Musanze

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -