Chili: Inkongi y’umuriro yatikije imbaga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Inkongi y'umuriro yahitanye benshi

Nibura abantu 122 bamaze gupfa, abenshi barakomereka mu gihe abandi bagishakishwa mu gihugu cya Chili, ni nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye agace k’ubukerarugendo ka Valparaiso.

Ubuyobozi bw’icyo gihugu buravuga ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera biturutse kuri iyi nkongi yadutse muri icyo gihugu.

Ni inkongi yaturutse mu ishyamba, ikwirakwira vuba vuba igera mu bice bituwe n’abantu, yica abantu yangiza n’ibintu, hafi hegitari 26,000 zihinduka umuyonga.

Kugeza ubu bari gushakisha abantu bagera kuri 200 baburiwe irengero mu gihe inzu zigera ku 1600 zabaye umuyonga.

Abashinzwe ubutabazi bwo kuzimya inkongi, abasirikare ndetse n’abakorerabushake bamaze iminsi ine bahanganye no kuzimya iyo nkongi.

Biravugwa ko iyo nkongi yatewe n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru cyane, ariko iteganyagihe ryatangiye gutanga icyizere, kuko ikirere cyatangiye guhehera.

Manuel Monsalve, Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu muri Chili, yavuze ko bashingiye ku makuru aturuka kwa muganga, hari abantu 122 bamaze gupfa.

Ubwo Perezida wa Chili, Gabriel Boric, yasuraga ahibasiwe n’inkongi y’umuriro yavuze ko umubare wabapfuye uza wiyongera ku buryo bukomeye.

Yavuze ko bari mu gahinda gakabije, gatewe n’icyo kiza gikomeye kije nyuma y’umutingito w’Isi wari ufite ubukana wa 8.8, wabaye mu 2010.

- Advertisement -

Uyu mutingito wakurikiwe na Tsunami yabaye muri icyo gihugu ku itariki 27 Gashyantare 2010, ikica abantu basaga 500.

Kugeza ubu muri Chili hashyizweho gahunda ya guma mu rugo mu mijyi ya Viña del Mar, Quilpué, Villa Alemana na Limache.

Ni mu gihe kuva ku wa mbere no kuri uyu wa kabiri mu gihugu hose bari mu cyunamo cy’abahitanwe n’iyo nkongi y’umuriro.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW