Congo yashenguwe n’umubano w’u Rwanda na Pologne

Ku wa 7 Mutarama 2024 ubwo ba Perezida Duda na Paul Kagame baganiraga n’itangazamakuru, Perezida wa Pologne yavuze ko igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda “ubufasha bwo kwirinda mu gihe rwaba rugabweho igitero”.

Iyo ngingo yo guha ubufasha u Rwanda mu gihe rwaba rutewe yarakaje bikomeye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ukwijundika Pologne kwaje nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida Andrej Duda yagiriye mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano atandukanye yahagarariwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Pologne.

Hasinywe ayo mu nzego zirimo ubucuruzi, ubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Hanasinywe kandi amasezerano mu ngeri zirimo ibijyanye n’ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Yiyongera ku yarimo ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RD Congo, Christophe Lutundula, yavuze ko amasezerano hagati ya Pologne n’u Rwanda mu bya gisirikare agamije gushyira abanye-Congo mu cyunamo.

Lutundula yavuze ko imyitwarire ya Pologne yatuma umuntu yizera ko kiriya gihugu cyifatanije n’u Rwanda mu gutera RD Congo.

- Advertisement -

Yagize ati “Iyi myitwarire yatuma umuntu yizera ko Pologne yifatanyije n’u Rwanda mu gitero cyarwo kuri RDC, igihugu abasirikare bacyo bakorera ubwicanyi ku butaka bwa RDC ntibanabiryozwe.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Pologne afasha igihugu kurushaho kwiyubaka no guhangana n’ibibazo bibangamiye Isi muri iki gihe.

Ati “Twageze kuri byinshi dufatanyije.”

Perezida Duda yavuze igihugu cye kiri gushaka umufatanyabikorwa wa nyawe muri Afurika, by’umwihariko abo gisangiye nabo indangagaciro.

Ati “Uru ruzinduko ni ingirakamaro kuri njye.”

Yavuze ko igihugu cye ari icy’abantu b’abakozi, kandi ko uko gukora cyane ari nabyo biranga Abanyarwanda. Yagarutse ku buryo igihugu cye cyabonye amahoro nyuma y’aho abaturage benshi bishwe.

Ati “ Uyu munsi twumva neza icyo amahoro arambye avuze […] turashaka kubaka ubukungu bwacu, buzira amakimbirane.”

Yavuze ko mu Rwanda ari igihugu cy’abantu bashaka “kubaka ubukungu bwabo mu mahoro […] ni nayo mpamvu nemera ntashidikanya ko twakubaka umubano uhamye.”

Yashishikarije abakiri bato bashaka kwiga ibijyanye na gisirikare kujya kwiga muri Pologne.

RD Congo yavuze ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo yereke Pologne ko ibyo yakoze byo gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23 ari ikosa ryo kutihanganira.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW