Divine yabwiye amahanga irembo ry’ubugingo buhoraho-VIDEO

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Divine Nyinawumuntu yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye Indirimbo nshya yise ‘Irembo’, yibutsa abantu ko Yesu Kristo ariwe rembo rigeza abantu ku bugingo buhoraho.

Iyi ndirimbo nshya ya Nyinawumuntu yagiye hanze tariki 16 Gashyantare 2024.

Aririmbamo ubutumwa bugaragaza gushima Yesu Kristo wabereye irembo rigeza ku bugingo buhoraho abamwizeye.

Ndetse akibutsa abantu ko ikimenyetso cy’amaraso ya Kristo ari umwambaro Umukirisitu adakwiye kwiyambura.

Mu Kiganiro na UMUSEKE, Divine Nyinawumuntu yavuze ko yabohowe na Kristo akamuheka bityo abantu bakamubona mu yindi sura nyuma yo gukirira ku musaraba I Golgotha.

Yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe na Danny Mutabazi ariko ko ari ubuhamya bwe nk’umuntu wabohowe na Yesu Kristo.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Jado, mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Eliel Filmz Production.

Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa “Urugendo” ndetse n’iyitwa “Mbeshejweho” zose ziri kuri YouTube Channel yitwa Trinity For Support.

Nyinawumuntu Divine asanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ‘Label’ yitwa Trinity For Support iyoborwa na Obededomu Frodouard.

- Advertisement -

Reba hano indirimbo Amarembo ya Divine Nyinawumuntu