FERWAFA yafatiye ibihano Hértier Luvumbu Nzinga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko ryahagaritse Hértier Luvumbu Nzinga ukinira Rayon Sports mu bikorwa byose bya ruhago.

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere wahuje Rayon Sports na Police FC, wagaragayemo igikorwa cyakozwe na Luvumbu ariko kitishimiwe na benshi.

Nyuma y’uko uyu munye-Congo atsindiye ikipe ye igitego cya mbere, yacyishimiye agaragaza ibimenyetso bya Politiki byanenzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwitandukanya n’uyu mukinnyi, ikipe ye yabanje kuvuga ko yitandukanyije n’uyu mukinnyi muri ibi bikorwa.

Abandi bakurikiyeho, ni Ferwafa yahise ihagarika Luvumbu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Iri shyirahamwe ribicishije ku rukuta rwa X rwahoze ari Twitter, ryavuze ko ibyo uyu mukinnyi yakoze bihabanye n’amategeko shingiro Ngengamyitwarire ya Ferwafa na CAF iyobora ruhago ku Mugabane wa Afurika na FIFA iyobora ku Isi.

Biciye muri Komisiyo Yigenga Ishinzwe Imyitwarire muri Ferwafa, uyu munye-Congo, yafatiwe ibihano byo kumara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abenshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bakomeje kugaragaza Jo uyu mukinnyi ibyo yakoze ari amahano.

Ferwafa yaboneyeho kwibutsa Abanyamuryango ba yo ko bakwiye gukurikirana amategeko n’amabwiriza agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.

- Advertisement -
Ferwafa yahagaritse Luvumbu amezi atandatu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW