Gakenke : Umwuzure watwaye umwarimu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Habyarimana Andre wigishaga mu ishuri rya GS Rukura, yatwawe n’amazi  y’umwuzure, ubwo yavaga mu kazi.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024,bibera mu kagari ka Giheta,Umudugudu wa Gihemba, mu karere ka Gakenke.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine,yabwiye UMUSEKE ko uyu mwarimu yatwawe n’amazi  ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.

Ati “ Imvura yari imaze guhita, arimo ataha. Ubwo rero yageze ku kiraro,ntiyamenya aho gitangirira naho kirangirira,hanyuma aza kugwa mu mazi. Abo bari kumwe nibo baduhaye amakuru.Yaraye ashakishijwe ntiyahita aboneka, mu gitondo yaje kuboneka aho amazi yamusize.”

Bikekwa ko yaba yavuye kwigisha akanyura mu gasanteri gufata icupa agatinzwa n’imvura kugera mu rugo.

Meya yasabye abantu kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagenda mu gihe cy’imvura, anihanganisha umuryango we n’ishuri yigishagaho.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nemba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -