Guhabwa ibirango by’ubuziranenge byabinjirije agatubutse

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Leon Munyeshuri avuga ko muri Lake Kivu Serena Hotel abakiliya biyongereye

Gahunda yo kugenzura no gutanga ibyemezo by’ubuziranenge bw’ibiryo n’ibinyobwa bikoreshwa muri za hoteli na resitora zo mu Rwanda ikomeje gushimangira ko ababihawe, ibyo bakora byizewe ku rwego mpuzamahanga.

Ni ibyemezo bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge bihabwa abakora mu bucuruzi bwa serivisi mu mahoteli n’ubukerarugendo ndetse n’ibigo bitunganya ibiribwa bikoreshwa muri ayo mahoteli.

Kugira ngo uhabwe ikirango cy’ubuziranenge hapimwa, ibiribwa, uburyo bitegurwa, ibyo abateka batekeramo, iminzani ibipima ndetse n’inyubako muri rusange.

Leon Munyeshuri, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Lake Kivu Serena Hotel, avuga ko kubona icyangombwa cy’ubuziranenge mu bijyanye n’amafunguro byongereye umubare w’abakiliya no kurushaho kugirirwa icyizere.

Ati ” Byadufashije kwakira neza abakiliya batugana kandi nabo bakatugirira icyizere natwe tukigirira icyizere mu byo tubaha twumva ko byujuje ubuziranenge.”

Murangwa Innocent, Umuyobozi w’uruganda rw’amata rwa Giheke mu Karere ka Rusizi avuga ko gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yabafashije gutunganya amata n’ibiyakomokaho bikunzwe mu gihugu no hanze yacyo.

Ati ” Ntabwo ushobora kwambutsa ikintu k’umupaka kidafite ibyangombwa by’ubuziranenge, duhagaze neza kuko 50% by’umukamo w’inka dutunganya ujya muri Congo undi ukagurishwa imbere mu gihugu.”

Madamu Bella Naivasha Hakizimana, umukozi wa RSB muri Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yabwiye UMUSEKE ko iyo ushyize ku isoko ibicuruzwa na serivisi zujuje ubuziranenge ugira inyungu haba imbere no hanze y’igihugu.

Yasabye abatangira inganda nto, iziciriritse ndetse n’ibindi bikorwa kugana Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge.

- Advertisement -

Ati “Kuko baherekezwa mu rugendo rwose kandi bakanungukira mu mahirwe Leta yashyizeho yo kubishyurira ubufasha bwose bwa tekiniki.”

Naivasha avuga ko urugendo rwo kugenzura ubuziranenge muri za hoteli n’ibigo bitunganya ibiribwa rukomeje ku buryo nibura byose bizafashwa kubona iki cyemezo cy’ubuziranenge.

RSB, itangaza ko mu mwaka wa 2017 imibare yagaragazaga ko abafite ibirango by’ubuziranenge ari 300, mu gihe ubu abafite ibyo birango barenga 900.

Leon Munyeshuri avuga ko muri Lake Kivu Serena Hotel abakiliya biyongereye
Bella N Hakizimana, umukozi wa RSB muri Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge
Murangwa Innocent, Umuyobozi w’uruganda rw’amata rwa Giheke

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW