Hari abacuruzi binangiye kureka iminzani yiba abaguzi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abacuruzi baracyakoresha iminzani yiba abaguzi

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) kidahwema gukangurura abacuruzi guhagarika gukoresha iminzani itujuje ubuziranenge, bamwe muri bo banze kuva ku izima bakomeza kwitwaza ko iyi minzani ihenda kandi itaramba.

Bamwe mu bacuruzi, bavuga ngo nubwo baguze, iminzani isabwa ngo nta gihe bayimaranye bayikoresha, kuko yahise ipfa mu gihe gito.

Hakiziyaremye Théophile ucuruza ibirayi mu isoko rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu avuga ko umunzani yaguze ukimara gupfa, yabuze ubushobozi bwo kugura undi.

Ati “Iminzani bayituzaniye batubwira ko ari yo yujuje ubuziranenge iriho n’ikirango cya RSB, twayikoreyeho ukwezi yose iba irapfuye, dushaka aho tuyikoresha turahabura.”

Akomeza avuga ko iyo minzani yazanwe n’abacuruzi bavuye i Kigali bayibagurisha ibihumbi 60 Frw, hari n’indi igura amafaranga 185.000 y’u Rwanda.

Nikuze Afissa w’i Rubavu nawe avuga ko iyo minzani yujuje ubuziranenge itamaze kabiri, nyuma haza abantu barayipakira ngo bagiye kuyikora, barategereje amaso ahera mu kirere.

Ati ” Barayitwaye gutya ntabwo bigize bayitugarurira, abayizanye ni nabo bayitwaye. Mwaduha iminzani yacu kugira ngo bikureho kuduca amande ya buri gihe.”

Sembagare Ramrat, Perezidante w’isoko ry’ibiribwa rya Musanze yabwiye UMUSEKE ko iminzani yujuje ubuziranenge ituma abacuruzi batiba abakiliya.

Ati “N’abagurisha ikilo kimwe bakoresheje iminzani mibi bagakuraho amagarama bikagira ingaruka ku muguzi. Nko mu birayi usanga abaguzi bitonganya cyane.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi ku kubona iminzani yujuje ubuziranenge kuko ihenze cyane hakaba hari n’abacuruzi binangiye kuyigura.

Ati” Haracyarimo imbogamizi kuko irahenze cyane ku isoko kuko birakomeje cyane mu gishoro. Turasaba ko haboneka iminzani ya macye kandi yujuje ubuziranenge.”

Mafurebo Lionel Umuyobozi w’agashami gashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri RSB, ku birebana n’ibipimo n’ingero yabwiye UMUSEKE ko iminzani yiba yaciwe mu rwego rwo kugira ngo umucuruzi atiyiba cyangwa ngo yibe umuguzi.

Ati” Usanga hari abitwaza ko ipfa vuba, ibyo akaba ari ukubeshya, ntabwo umunzani upima 15 Kg wawukoresha upima ibilo 50.”

Akomeza avuga ko abo bacuruzi bayikoresha ahatari ngombwa kuko ikigo gitsura ubuziranenge kibanza kugenzura ko ibyinjizwa mu gihugu ari bizima, bigasuzumwa, bigashyirwaho ibirango mbere yo gukoreshwa.

Mafurebo avuga ikibazo cy’abatwaye iminzani y’abacuruzi b’i Rubavu kizwi na RSB, agasobanura ko ari abantu biyitiriye Ikigo Gitsura Ubuziranenge bagamije kwiba abacuruzi.

Ati ” Icyo kibazo kirazwi na RSB n’abo bantu babikora baramenyekanye, icyo kibazo cyashyikirijwe RIB.”

Yakomeje avuga ko mu gihe abanyenganda b’imbere mu gihugu bashyira imbaraga mu gukorera iminzani yujuje ubuziranenge mu Rwanda byagabanya ibiciro byayo abacuruzi bavuga ko biri hejuru.

Ati “ Cyaba igisubizo kirambye kuko iva mu mahanga ihenze.”

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gisaba abaguzi kujya bagenzura ko iminzani ikoreshwa babaha ibicuruzwa ko iriho ibirango by’Ubuziranenge.

Abacuruzi baracyakoresha iminzani yiba abaguzi
Hakiziyaremye Théophile ucuruza ibirayi mu isoko rya Gisenyi
Abacuruzi bavuga ko ibiciro by’ibyo minzani bihanitse
Mafurebo Lionel Umuyobozi w’agashami gashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rubavu