Hértier Nzinga Luvumbu yatanze ubutumwa bukomeye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunye-Congo, Hértier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports, yatanze ubutumwa burimo gusaba Amahoro mu gihugu cye.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 birimo icya Hértier Nzinga Luvumbu na Rudasingwa Prince, mu gihe Police yatsindiwe na Kayitaba Jean Bosco.

Nyuma yo gutsinda igitego, Luvumbu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahatangira ubutumwa busaba Amahoro mu Bihugu bibiri atavuze mu mazina.

Yagize ati “Mana. Turifuza Amahoro hagati y’Ibihugu bibiri.”

Ubu butumwa bw’uyu Munye-Congo, yabuherekesheje agatima n’ibiganza bimanitse bigaragaza ko yifuza Amahoro.

Ababonye ubu butumwa bw’uyu mukinnyi w’imyaka 42, baketse ko yashakaga kuvuga ku Gihugu cy’u Rwanda ndetse n’Igihugu cye cy’amavuko.

Ni umukinnyi w’inshuti y’abafana
Luvumbu akunzwe n’abakunzi ba Rayon Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW