Huye: Kubona imodoka ijya i Kigali byabaye ingume

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024 muri gare ya Huye hagaragaye abantu benshi bajya mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere, bavuga ko kubona imodoka zitwara abagenzi byabereye benshi ingume.

Abategera imodoka muri iyo gare bumvikana binubira ubucye bw’imodoka no gucunaguzwa n’abatanga amatike mu bigo bitwara abagenzi.

Bavuga ko batunguwe no kugera muri Gare ariko kubona imodoka bikaba ingutu.

Bamwe bahisemo kugura amatike yihuta n’abavuga ko bakorera “Agences” zitwara abagenzi ziparika muri iyo gare, hari abo byaciyemo n’abatekewe imitwe.

Abo bagenzi bavuga ko mu masaha y’umugoroba kubona itike y’urugendo byasabye gutegereza byibura amasaha abiri.

Uwitwa Mbarushimana werekezaga i Kigali ati “Nageze hano saa cyenda none bampaye itike ya saa kumi n’ebyiri, ngize ikibazo gikomeye kuko ningera i Kigali ndaba ngifite urundi rugendo rwerekeza i Kayonza.”

Akomeza avuga ko afite umunaniro wo kwirirwa ategereje itike y’imodoka yishyuye n’impungenge zo kubona imodoka imuvana muri Gare ya Nyabugogo akabasha kugera aho arambika umusaya.

Umwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye wari ugiye mu biruhuko yavuze ko yabonye itike yo mu masaha akuze ariko kandi ngo ntiyareka kugenda kuko nta yandi mahitamo.

Ati “Nageze hano muri gare saa cyenda z’umugoroba, bampa tike ya saa kumi n’ebyirri n’igice. Abagenzi babaye benshi bidasanzwe kubera abanyeshuri bajya mu biruhuko kandi nanjye sinasiba wenda ngereyo bwije.”

- Advertisement -

Umwe mu bakozi ushinzwe gahunda y’imodoka muri kimwe mu bigo bitwara abagenzi, yabwiye UMUSEKE ko ibura ry’imodoka ryatewe n’uko abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda batangiye gutaha.

Ati “Iyo batashye urumva imibare y’abagenzi irahindagurika, n’iyo mpamvu bamwe bari gutinda kubura imodoka. Birasaba gukatisha kare.”

Mu ma saa kumi n’ebyiri ama “agences” amwe n’amwe atwara abagenzi mu ngendo bari batangiye gutanga amatike y’umunsi ukurikiyeho.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko inzego bireba bakwiriye gufata umwanzuro uhamye wo kwirinda ibura ry’imodoka rikunze kugaragara muri iyi gare aho mu masaha y’umugoroba kuva i Huye ujya i Kigali no mu turere two muri ayo merekezo bibera benshi akasamutwe.

Bamwe mu bagenzi babuze ayo bacira n’ayo bamira
Imodoka zitwara abagenzi zabaye iyanga muri Gare ya Huye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE RW