Ibanga Gasogi United igendana imbere ya APR

Nyuma yo gusezerera ikipe y’Ingabo muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, benshi bibajije ibanga Gasogi United ikoresha ngo ibashe kugora iyi kipe ifatwa nk’ikigugu muri ruhago y’u Rwanda.

Ikipe ya Gasogi United imaze imikino itanu mu marushanwa yose, imaze kunganya na APR FC 0-0 nta kipe n’imwe ibona igitego mu izamu ry’indi mu minota 90.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, yanganyije 0-0 ariko biciye muri penaliti, Urubambyingwe rusezerera ikipe y’Ingabo kuri penaliti 4-3.

Benshi bahise batangira kwibaza ibanga Gasogi United igendana iyo igiye gukina na APR FC, cyane ko bimaze kugaragara ko ikomeje kuyigora aho bahuriye hose.

Aganira n’itangazamakuru, rutahizamu w’iyi kipe, Iradukunda Kabanda Serge, yavuze kimwe mu bimaze iminsi bibafasha kudatsindwa n’iyi kipe y’Ingabo.

Ati “APR FC tuyifata nk’izindi kipe. Ni ikipe tumaze kumenyera, turayiga iyo tugiye gukina. Tukiga imikinire yayo. Umukino wa gicuti twakinnye tukayitsinda, watumye tubatinyuka twumva ko itagomba kudutsinda muri uyu mwaka. Ni yo mpamvu twahise tuyikuramo mu gikombe cy’Amahoro.”

Gasogi iri ku mwanya wa 10 n’amanota 26, mu gihe APR FC ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 49 n’umukino umwe w’ikirarane igomba kuzakina na Étoile de l’Est.

Gasogi United ikomeje kugora APR FC
Kabanda Serge ati APR FC turayizi bihagije

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW