Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, wiyemeje gutangiriza Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ku rwego rw’Igihugu.
Buri mwaka mu kwezi kwa Gashyantare, Abaskuti bo mu Rwanda no ku Isi muri rusange, bizihiza Icyumweru cy’Ubuskuti mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’uwashinze uyu muryango ku Isi (WOSM), Robert Baden Powell.
Mu Gihugu cy’u Rwanda, Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, wahisemo ko Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda cyazatangirizwa mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, kizasorezwa mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Biteganyijwe ko Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda, kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024, kikazasozwa tariki ya 25 Gashyantare uyu mwaka.
Komiseri w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, Virgile Uzabumugabo, yavuze ko bishimira umusaruro w’iki Cyumweru mu Rwanda, cyane ko uyu Muryango wunganira Leta y’u Rwanda biciye mu bikorwa bakora muri iyi minsi.
Ati “Byatanze umusaruro mwinshi. Muri iki Cyumweru dufatanya n’inzego za Leta gukora ibikorwa bitandukanye biganisha ku Iterambere ry’Igihugu muri rusange. Ikindi navuga, bifasha kumenyekanisha ibikorwa byacu.”
Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda ufatanyije n’Umuhanzi Bwiza, ufite intego yo gutera ibiti ibihumbi 200 mu gihe cy’uyu mwaka mu Gihugu hose.
Icyumweru cyahariwe Ubuskuti mu Rwanda muri uyu mwaka, cyahawe Insanganyamatsiko igira iti “Muskuti, Gira uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije ejo heza.”
Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iki Cyumweru uyu mwaka, harimo kuremera abatishoboye, ibiganiro kuri gahunda yo kurwanya agakoko gatera ubwandu bwa SIDA, ibikorwa bigamije kwamagana ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge no kunywa Inzoga nyinshi mu rubyiruko (Tunywe Less), Ibiganiro ku Burere Mboneragihugu, kuganira no gukora ibikorwa biteza imbere intego z’Iterambere rirambye n’ibindi.
- Advertisement -
Kugeza ubu, habarurwa Abaskuti bangana na miliyoni 57 ku Isi, mu gihe mu Rwanda abagera ku bihumbi 50 ari bo bamaze kwinjira muri uyu Muryango.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW