Imbona nkubone Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye ku ntambara ya Congo (VIDEO)

Mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, habereye inama nto yigaga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo Kinshasa, iyi nama yari yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.

Kuva intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC yubuye, n’amagambo akomeye yagiye avugwa na buri ruhande, Congo ishinja u Rwanda, u Rwanda rukabihakana na rwo rugashinja Congo gufasha FDLR, nib wo bwa mbere abakuru b’ibihugu bahuye imbona nkubone.

Iyi nama yarimo Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi, Paul Kagame, William Ruto wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yari iyobowe na Joâo Lourenco umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.

Perezida Joâo Lourenco yavuze ko iyi nama igamije kureba uko intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC ihagarara vuba na bwangu, kandi hakabaho ibiganiro bitaziguye hagati y’u Rwanda na Congo kuko ikibazo kimaze gufata intera, kikaba cyashyamiranya Africa y’Iburasurazuba na SADC.

Iyi nama yanemejwe n’ibiro bya Perezida muri Congo Kinshasa, gusa imyanzuro yafashwe ntabwo iratangazwa. Uru rwego rwanatangaje ko inama izakomeza no kuri uyu wa Gatandatu.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW