Impinduka mu gisirikare cy’u Burundi zihatse iki ?

Perezida Varisito Ndayishimiye yakoze impinduka zidasanzwe mu gisirikare cy’u Burundi ashyiraho abayobozi bashya b’ingabo z’icyo gihugu, ni nyuma y’uko abasirikare be bakomeje kuburira ubuzima mu mirwano na M23 mu Burasirazuba bwa RD Congo.

 

Ntibyari bisanzwe ko Perezida Ndayishimiye avugurura inzego z’igisirikare n’ubutasi mu munsi umwe, gusa nk’uko bigaragara mu iteka yashyizeho umukono, ku wa 6 Gashyantare 2024, Ubutegetsi bwafashe umwanzuro watunguye benshi.

 

Brig Gen Venuste Nduwayo yakuwe ku mwanya wo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka asimburwa na Maj Gen Jean-Claude Niyiburana.

 

Uyu Maj Gen Niyiburana yari asanzwe ayoboye ingabo z’u Burundi muri Somalia, uwo asimbuye agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

Brig Gen Gaspard Baratuza wakuwe ku buvugizi bw’igisirikare mu mwaka wa 2015 yagaruwe kuri uyu mwanya aho yasimbuye Colonel Floribert Biyereke wari ushinzwe inozabubanyi mu gisirikare rifite n’inshangano z’Ubuvugizi.

- Advertisement -

Colonel Gerard Hamenyimana yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Burundi, ISCAM, ni mu gihe Lt Colonel Nicolas yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ubwubatsi.

 

Mu mpinduka zatunguye benshi harimo Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye wari uyoboye iperereza rya Gisirikare wasimbujwe Colonel Jean d’Affaires Manirakiza.

 

Uyu Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye yari amaze imyaka ibiri ayoboye iperereza ry’igisirikare aho yaje asimbuye kuri uwo mwanya Colonel Ernest Musaba.

 

Amakuru avuga ko uyu mu Jenerali ari we wagiriye inama ubutegetsi kohereza abasirikare muri RDC mu myambaro ya FARDC mu buryo bwo kuyobya uburari.

 

Ubwo abasirikare b’u Burundi batangiraga gupfa abandi bagafatirwa mpiri muri Congo, Brig Gen Nsaguye yahise yijundikwa n’ubutegetsi.

 

Mu byo ashinjwa harimo gutanga inama zateje ibyago no kunanirwa gukora iperereza neza bikaba intandaro y’impfu z’abasirikare b’icyo gihugu bakomeje kugwa muri Kivu ya Ruguru.

 

Colonel Jean d’Affaires Manirakiza wahawe uyu mwanya ni umuhanga w’igisirikare cyo mu bitabo akaba atarigize ayobora abasirikare cyangwa imirwano iyo ari yo yose, azwi cyane nk’umwarimu muri Kaminuza.

Izi mpinduka zikurikiye iziherutse gukorwa mu bayozi n’abashinzwe ubutasi muri Batayo zitandukanye.

 

Umwe mu basirikare mu Burundi utifuje gutangazwa amazina yabwiye UMUSEKE ko uko ibintu byifashe muri DR Congo bikomeje “gutera ibibazo mu gisirikare cy’u Burundi.”

Ku mpinduka mu bakuru b’igisirikare yavuze ko zifite aho zihuriye n’ibivugwa ko hari abatishimiye ko abasirikare bakomeza kugwa muri Congo ku nyungu z’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

 

Ati “Abasirikare barapfa bambaye imyenda ya FARDC, abanze kujya muri Congo barafungwa.”

 

Hari abavuga ko impinduka nk’izi umukuru w’igihugu azikora akenshi iyo hari ibyo kwitegura intambara hagati y’igihugu n’ikindi.

 

Abahuza ibi bashingira ku kuba ingabo z’u Burundi zararunzwe ku mipaka ibuhuza n’u Rwanda muri iyi minsi barebana ay’ingwe.

 

Gusa bamwe bavuga Perezida Ndayishimiye arimo kubona ko hari ibintu bitarimo kugenda neza, cyane cyane ku bijyanye n’abasirikare ashobora kuba aha amabwiriza ntibayumve, agahitamo kubahindagura.

Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka mu gisirikare

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW