Inzobere ziri kwiga ku guhuza amabwiriza y’ubuziranenge muri Afurika

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Impuguke ziteraniye i Kigali

Iyo havuzwe amabwiriza y’ubuziranenge ni kenshi humvikana abagaragaza ko mu bihugu bya Afurika usanga ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa abaturage bapfunyikirwa amazi.

Kuri iki kibazo cy’ubuziranenge, inzobere zo mu bihugu 28 muri Afurika ziteraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi ine.

Izo mpuguke zitabiriye iyi nama ziri kuganira ku guhuza amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika arebana n’ibiribwa.

Ni inama yahuje inzobere mu bworozi bw’amafi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga bahuriye mu muryango ARSO.

Zirimo abakora muri za Kaminuza, abo mu nganda n’abakora mu bigo bifite aho bihuriye n’ubuziranenge kuri uyu mugabane.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Raymond Murenzi, yavuze ko izi nzobere ziteranye mu guhuza amabwiriza y’ubuziranenge atuma igicuruzwa kiva mu gihugu kimwe kikajya mu kindi nta nkomyi.

Ati ” Ibyo bihugu byose bifite ubushake bwo gucuruza, bifite ubushake bwo kugira ngo dukorane twese kandi ubucuruzi bwihutishwe nta mbogamizi ibicuruzwa bigize.”

Yakomeje avuga ko guhuza ubuziranenge bizatuma ibibazo byinshi bikiri muri uru rwego muri Afurika bigabanuka kuko hazajya hakorwa isuzuma inshuro nyinshi kugira ngo barebe ibitanoze bikosorwe.

Ati ” Byumvikane ko ubucuruzi bugomba koroshywa hakajyaho amabwiriza y’ubuziranenge agamije koroshya aho kugira ngo azane ibihato mu bucuruzi.”

- Advertisement -

Dr Hermogene Nsengimana, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge muri Afurika (ARSO), yavuze ko iyi nama izahindura byinshi mu gushyiraho amabwiriza rusange azagenga ubucuruzi bw’ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi bashyizemo imbaraga kubera isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ngo barashaka gukoresha ibwirizwa rimwe muri Afurika kugira igicuruzwa n’ikijya ku isoko mu kindi gihugu kizabe cyizewe.

Ati ” Tuzi neza ko laboratwari zanyu zifite ubushobozi bwo kukigenzura n’ugiha ‘Certifat’ natwe tuzacyemera tutiriwe tugikorera ubundi bugenzuzi.”

Iyi nama yitabiriwe na Angola, Burundi, Cameroun, Chad, Democratic Republic of the Congo, Egypt, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Liberia, Kenya, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique.

Hari kandi Morocco, Namibia, Niger, Nigeria, Rwanda, Senegal, South Africa, South Sudan, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Impuguke ziteraniye i Kigali

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW