Inzu y’Umupfumu Rutangarwamaboko yafashwe n’inkongi

Inyubako y’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, kiyoborwa n’umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba

Rutangarwamaboko yatangaje  ko yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.

Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa nyiri zina hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza.

Ati “Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.

SP Twajamahoro avuga ko ubu hakibarurwa ibintu byose byangijwe n’iyi nkongi, kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

UMUSEKE.RW