Isi ikeneye gukura amasomo ku biba- Perezida Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mu kiganiro n'umunyamakuru wa CNN, Perezida Kagame yatangaje ko Isi ikeneye gukura amasomo ku bibera hirya no hino,asaba ibihugu kwirinda politiki y'ivangura

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze  ko mu myaka ishize ibyabaye mu Rwanda, byarusigiye amasomo, asaba ko abatuye Isi ko bagakuye amasomo kubibera hirya no hino.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w’inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere. Iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi n’inzobere mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu birenga 150.

Iyi nama iziw nka ‘The World Governments Summit  irebera hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye Isi barusheho gutahiriza umugozi umwe, hagamijwe gukemura ibibazo biriho n’ibyo mu gihe kizaza.

Mu kiganiro yatanze ari kumwe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka ishize u Rwanda rwanyuze muri byinshi ariko  birusigira amasomo atandukanye.

Kimwe mu byo Isi ihanganyemo, ni intambara za hato na hato no kutumvikana kw’ibihugu.

Perezida Kagame yakomoje ku ntambara iri muri Gaza, ihuje Israel na Palestine, asanga abantu batarize amasomo ku bibera mu isi.

Ati “Isi ikeneye kwiga ariko iyo urebye byinshi bibera mu Isi, wibaza amasomo bakuramo icyo abamariye, si muri Gaza gusa n’ahandi hatandukanye ku Isi.”

Perezida kagame Kagame avuga ko bi bitagakwiye kuba asaba ibihugu kwirinda amacakubiri na Politiki y’ivangura.

- Advertisement -

Perezida Kagame yageze i Dubai, avuye i Doha muri Qatar, aho yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga.

Inzego n’abayobozi barenga 150 bo hirya no hino ku isi bitabiriye iyi nama
UMUSEKE.RW