Itara ryatse muri AS Kigali zombi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumara igihe bicira isazi mu maso, ubu abakozi bo muri AS Kigali y’Abagore n’iy’Abagabo, baramwenyura ku bw’ubuzima buri guhinduka.

Intangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, nta bwo zabaye nziza ku makipe ya AS Kigali na AS Kigali Women Football Club, ahanini bishingiye ku mikoro.

Ibi byakoze mu nkokora izi kipe zombi ziterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bituma iy’Abagore itakaza abakinnyi bari mu beza yari ifite, mu gihe mu Bagabo ho habanje kuba ibura ry’amanota.

Gusa nyuma yo guca muri ibyo bihe bibi, ubu itara ryamaze kwaka muri aya makipe yombi kuko abayobozi bakomeje kuyareba akana ko mu jisho.

N’ubwo mu bagabo hakirimo ibirarane by’imishahara, icyitwa agahimbazamusyi kamaze gutumbagizwa nyuma y’aho Shema Fabrice wahoze ayobora iyi agarutse kuyiba hafi.

Kugeza ubu umukino bari gutsinda ku makipe yo hagati, buri mukinnyi ari guhita ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Ikirenze kuri ibi kandi, ubuyobozi bwijeje abakinnyi ko mu minsi ya vuba bazaba babonye imishahara baberewemo yose.

Mu Bagore na ho, ubuyobozi buherutse gukora mu ntoki abakinnyi bubaha umushahara umwe mu yo bwari bubabereyemo.

Ikirenze kuri ibi kandi, agahimbazamusyi ko muri iyi kipe y’Abagore, ntikagitinda mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwirukankana na Rayon Sports WFC ibarusha amanota abiri ku rutonde rwa shampiyona.

- Advertisement -

Uku guterwa ingabo mu bitugu, kwatumye AS Kigali yari yatangiye nabi shampiyona, iva mu myanya y’inyuma yegera imbere.

Yazamuriwe agahimbazamusyi
Baratsinda umuhisi n’umugenzi
Muri AS Kigali y’Abagore baramwenyura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW