Ivan Minnaert ni we gisubizo cya Gorilla?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na Gatera Moussa wari umutoza mukuru w’ikipe ya Gorilla FC n’abari bamwungirije, haribazwa niba uwamusimbuye, Ivan Jacky Minnaert ari we uzakura ahabi iyi kipe iri mu bihe bibi.

Nyuma yo kumara imikino itanu ya shampiyona nta nota na rimwe ikipe ibonyemo, ikipe ya Gorilla FC yahise ifata umwanzuro wo gutandukana n’abatoza bose barangajwe imbere na Gatera Moussa wari umutoza mukuru w’iyi kipe. Iyi kipe yatsinzwe na Gasogi United, Rayon Sports, Muhazi United, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bufata icyemezo cyo guha akazi Umubiligi, Ivan Minnaert wahawe iyi kipe mu gihe cy’amezi atanu asigaye ngo umwaka w’imikino 2023-2024 urangire.

Icyo benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bibaza, ni uko uyu mutoza yaba ari we ugiye kuba igisubizo cya Gorilla FC mu kubona umusaruro mwiza imaze iminsi yarabuze.

Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, inganya na Etincelles FC na Bugesera FC. Zirusha kandi umunani Etoile de l’Est ya nyuma na 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro kabiri.

Haribazwa niba Ivan Jacky Minnaert ari we gisubizo muri Gorilla FC
Gatera Moussa ntakiri umutoza mukuru wa Gorilla FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW