Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari, abari bawitabiriye batashye ikibuga cy’umupira w’amaguru cyubatswe hakoreshejwe uruhare rw’abaturage ku gipimo cya 75%.
Uyu muhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, Umurenge Intwari Jenerali Gisa Rwigema avukamo.
Kabega Joél umwe muri abo baturage avuga ko bakoranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge bahitamo guhara amafaranga ya VUP bahabwaga kugira ngo bubake igikorwaremezo kingana gutya Urubyiruko n’abageze mu zabukuru bazajya bidagaduriramo mu mikino itandukanye.
Ati “Kuba dutashye iki kibuga ku munsi w’Intwari ni ishema rikomeye.”
Kabega avuga kandi ko no kuba Intwari y’Imanzi ku rwego rw’Igihugu Gisa Fred Rwigema avuka aha ari akarusho.
Ati “Tugomba kugera ikirenge mu cye, tugaharanira kuba Intwari.”
Niyonagize Adria avuga ko bahisemo uyu mushinga wo kubaka Stade bawurutisha amashanyarazi ndetse n’amazi kubera ko basanze aricyo gikorwaremezo abantu benshi bakeneye.
Ati “Aho Umuriro w’amashanyarazi n’amazi biri ni hafi ku buryo inzego z’Ubuyobozi zizabitugezaho mu buryo bworoshye.”
Uyu mubyeyi avuga ko amaraso bamenye n’ibikorwa by’indashyikirwa intwari z’Igihugu zagezeho ari byo bituma abahari uyu munsi babasha gusimburanya ibikorwa by’Iteramnere.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’ibanze(LODA) Nyinawagaga Claudine avuga ko batanze Miliyoni 47 z’uRwanda, abaturage bishakamo miliyoni 138 Frw.
Ati “Icyatumye iki gikorwa cy’indashyikirwa kigerwaho ni ubufatanye bw’abaturage n’Ubuyobozi bwabo.”
Nyinawagaga avuga ko izi Miliyoni 47 frw LODA yatanze, zagombaga guhabwa abaturage zibafasha guhanga imirimo isanzwe ariko bazikoresheje igikorwaremezo kinini gihindura isura y’Umurenge batuyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko ibi abaturage bakoze ari igikorwa kigaragaza ubutwari budasanzwe kuko bahereye kuri miliyoni 47 frw z’Umushinga wa VUP biyongereraho arenga miliyoni 130 frw.
Ati “Uru ni urugero rw’ibishoboka uruhare rw’abaturage ni runini.”
Meya Nahayo yavuze ko ibikorwaremezo bisigaye abaturage batari babona bagiye kubitekerezaho bakabibegereza.
Kuri uyu munsi w’Intwari habaye Umukino w’Umupira w’amaguru wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu Brigade ya 411 ikorera mu Ntara y’Amajyepfo n’Ikipe ya Kamonyi FC , amakipe yabanje kunganya igitego 1-1 Kamonyi iviramo kuri Penalty.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.