Kigali: Ibigo bikomeye byatangije ubufatanye mu bwikorezi bw’imizigo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abayobozi ku mpande zombi bemeranyije aya masezerano

Ikigo cyitwa Multilines International Rwanda na Turkish Airlines batangije ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, hagamijwe gukomeza kuzamura ubucuruzi mu Rwanda n’ahandi ku Isi izo Kompanyi zombi zikorera.

Turkish Airlines ni yo Sosiyete ya mbere ifite ibyerekezo byinshi ku Isi kurusha ibindi bigo by’indege haba ku mugabane w’i Burayi, uw’Aziya, Afurika n’Amerika kuko ibyerekezo byayo byose hamwe bibarirwa muri 3440.

Kuva mu mwaka wa 2009, Multilines International Rwanda ifasha abacuruzi bashaka gukura mu mahanga ibicuruzwa n’imizigo mu bijyanye n’ubwikorezi ndetse igafasha n’abashaka kubikura mu bihugu ikoreramo babijyana ahandi.

Iki kigo gifite amashami muri Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi Sudan y’Epfo no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuntu wese uzajya ushaka gukura imizigo mu mahanga cyangwa iyo avana mu Rwanda ayijyana hanze akoresheje Turkish Airlines, azajya anyura muri Multilines International Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Multilines International Rwanda, Julie Mutoni, yagaragaje ko bishimiye ubwo bufatanye anashimangira ko bizagira inyungu k’u Rwanda birimo no kongerera ubumenyi abakora mu bwikorezi.

Yasobanuye kandi ko ubwo bufatanye buzafasha abakiriya kubona ibiciro byoroheje ndetse n’igabanywa, hamwe no kubona imizigo yabo ku gihe kuko Turkish Airlines igera ku Isi hose kandi vuba.

Ati ” Nk’ikigo twiteguye gushyiramo imbaraga mu kunoza ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo tubashe natwe kuba twacuruza, twakorana n’iki kigo gikomeye ku rwego rwego rw’amahanga.”

Savket Battal, Umuyobozi ushinzwe imizigo mu Karere muri Turkish Airlines, yavuze ko ikigamijwe ari ugutanga serivisi inoze, guhuza imiyoboro ihamye ku Isi, ndetse no kwizerwa bizanwa no gufatanya n’abanyamwuga bo muri Multilines International Rwanda.

- Advertisement -

Ati ” Twese hamwe tuzabigeraho. Abakiriya bacu bazungukirwa n’imikoranire ya Multilines n’umuyoboro munini wa Turkish Airlines.”

Gerald Mukyenga, Umuyobozi Mukuru wa Multilines International, yashimangiye ko ubufatanye bw’izi sosiyete buzatanga umusaruro ufatika haba mu Rwanda n’aho rwohereza ibicuruzwa.

Ati ” Icyibandwaho ni ukugabanya igihe cyo gutambuka, kugabanya ibiciro, no gutanga ibisubizo bihendutse ku bigo byohereza ibicuruzwa mu Rwanda.”

Eric Kabera, Umukozi ushinzwe itumanaho n’ubucuruzi muri PSF, yijeje ubufatanye impande zombi avuga ko bagiye kuganira n’abacuruzi kugira ngo bakorane n’izi sosiyete.

Ati ” Bizamura imikorere mu koroshya ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa mu mahanga, guhanga imirimo, no kwihutisha gukora ubucuruzi mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”

Umuyobozi Mukuru wa Multilines International Rwanda, Julie Mutoni
Impande zombi zaganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa 31 Mutarama 2024
Abayobozi ku mpande zombi bemeranyije aya masezerano
PSF yagaragaje ko iyi mikoranire ifite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW