Kigali : Imirambo y’abantu babiri yasanzwe muri Ruhurura

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Imirambo y’abantu babiri yabonetse muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gikondo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 20224.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye  Kigali Today ko imirambo y’abo bantu yabonetse nyuma y’imvura yari imaze kugwa.

Yagize ati “Umuvu wafunze umuhanda Rugunga – Kanogo ku buryo nta kinyabiziga cyari kuhanyura kubera amazi yari yabaye menshi cyane. Urebye rero ruhurura yabonetsemo iyo mirambo usanga bifitanye isano n’uwo muvu ko ari wo ushobora kuba wabatwaye, gusa turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane umwirondoro wabo n’amakuru yisumbuyeho ku rupfu rwabo”.

Uyu muvu w’amazi wari wahagaritse urujya n’uruza ku buryo nta modoka yaturukaga Gikondo SEGEM zijya mu Kanogo, ndetse ntazavaga ku kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali ngo zerekeze mu Kanogo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko uwo muvu ukimara kuba mwinshi mu muhanda, Polisi yahise itangira kuyobora ibinyabiziga mu yindi mihanda kugira ngo bidahura n’ibibazo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abantu ko bakwiye gukurikiza inama bahabwa n’ubuyobozi z’uburyo bagomba kwitwara mu bihe by’imvura ndetse yatangira kugwa abantu bakugama aho kuyigendamo kugira ngo birinde ingorane bashobora guhura na zo.

UMUSEKE.RW