Luvumbu yemerewe gukina ahandi? – FERWAFA yatanze ibisobanuro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasobakuye ibisabwa ngo Hértier Luvumbu Nzinga abe yakina mu kindi gihugu mu gihe yavuye mu Rwanda yarahagaritswe mu bikorwa byose bya ruhago mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Tariki ya 13 Gashyantare 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko ryahagaritse Umunye-Congo, Hértier Luvumbu Nzinga, mu bikorwa byose by’umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Impamvu iri shyirahamwe ryatangaje yatumye rihagarika uyu mukinnyi, ni uko yakoze ibimenyetso bya Politiki akabivanga n’umupira w’amaguru kandi bibuzwa n’amabwiriza agenga amarushanwa yose ya Ferwafa.

Nyuma y’igihe gito gusa, Rayon Sports yahise itangaza ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Luvumbu yahise asubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo, ndetse yakiranwa ubwuzu na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu, Kaburo.

Nyuma yo kugera mu gihugu cye cy’amavuko, ikipe ya AS Vita Club yahise ivuga ko imuhaye ikaze mu gihe cyose yakwifuza kuyikinira.

N’ubwo hari amakipe yamwifuje ariko, Nzinga yavuye mu Rwanda ari mu bihano bya Ferwafa.

Aganira na Radio Flash, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Ferwafa, Jules Karangwa, yasobanuye impamvu uyu mukinnyi atahita yemererwa gukinira indi kipe kabone n’ubwo ari hanze y’u Rwanda.

Ati “Iyo Iyo impapuro zose zisabwa umukinnyi azujuje, Transfer irakorwa. Ntabwo transfer ibuzwa gukorwa kubera ko hari igihano runaka umukinnyi afite.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ariko mu gihe cyo gutanga transfer, FIFA ibaza Ishyirahamwe uwo mukinnyi avuyemo niba nta bihano yafatiwe. Usubiza Yego cyangwa Oya. Iyo ari Yego ushyiramo kopi y’icyo cyemezo. Ibindi biba bisigaye ni ibya FIFA.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko aho ibihano byafatirwa hose, bikurikizwa aho yaba ari hose.

Ati “Ibihano byafashwe mu rwego rwa Discipline, aho byaba byafatiwe hose bikwiye gushyirwa mu bikorwa hatitawe ku ho umukinnyi ari. Ni mu buryo bwo kurushaho kubaka ireme ryo guhana abakoze amakosa kuko hari abakoraga amakosa hamwe bakajya gushaka gukina mu bindi bihugu.”

Ibi bisobanuro bya Jules Karangwa, bisobanuye ko Hértier Luvumbu Nzinga, adashobora kugira ikipe akinira mbere yo gusoza amezi atandatu y’igihano yahawe na Ferwafa.

Abafana ba VClub bagaragaraje ko bifuza uyu mukinnyi
Luvumbu akigera iwabo yakiriwe na Minisitiri wa Siporo, Kabulo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW