Mbappé yabwiye PSG ko atazakomezanya na yo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, yeruye abwira ubuyobozi bw’ikipe ye ko azatandukana na yo ubwo azaba asoje amasezerano.

Uyu musore umaze imyaka irindwi muri PSG ifatwa nk’ikipe y’ikiguhu mu gihugu cy’u Bufaransa, yakomeje kugaragaza ko yifuza gutandukana na yo.

Ibinyamakuru bikomeye ku Mugabane w’i Burayi, byongeye kwemeza ko Kylian Mbappé yamaze kubwira Nasser Al Khelaifi uyobora PSG ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mpeshyi z’uyu mwaka ubwo azaba asoje amasezerano ye muri iyi kipe.

Ibi biraza byiyongera ku makuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru gikomeye mu Bufaransa n’i Burayi, Le Parisien, avuga ko uyu musore w’imyaka 24 yamaze kwemeranya na Real Madrid yo muri Espagne ko azayikinira umwaka utaha.

Mbappé waje muri PSG avuye muri Monaco, yayihaye ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, iby’Igihugu n’ibindi. Yageranye na yo ku mukino wa nyuma w’Igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champions League.

Uyu musore ari mu beza PSG ifite
Amaze imyaka irindwi muri PSG
Mbappé ntazakomezanya na PSG

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW