Meteo Rwanda yasabye Abanyarwanda kuba maso mu Itumba

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iteganyagihe , Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda bose ko hateganyijwe imvura idasanzwe y’igihe cy’itumba kuva muri Werurwe   kugeza muri Gicurasi 2024 mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku biza biterwa n’imvura nyinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, ubwo yagaragazaga ko hazagwa imvura iri hejuru y’isanzwe aho izaba iri hagati ya milimetero 200 na 700 mu gihugu.

Meteo Rwanda  itangaza ko impamvu iyi mvura izaba ari nyinshi ugereranyije n’ibindi bihe by’itumba byatambutse, bituruka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika aho ngo bukiri hejuru muri iki gihembwe cy’itumba rya 2024.

Meteo Rwanda ivuga ko ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400,  iteganyijwe kugwa henshi mu turere twa Nyagatare na Gatsibo ndetse no mu Majyaruguru y’Akarere ka  Kayonza.

Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500, iteganyijwe mu Karere ka Kirehe mu bice byinshi by’Akarere ka Kayonza, igice gito cy’Uburengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu Burasirazuba n’Amajyaruguru y’Akarere ka Rwamagana, Amajyepfo n’Uburengerazubwa bw’Akarere ka Ngoma, ibice byinshi by’Akarere ka Bugesera na Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi.

Imvura izagwa mu turere twiganjemo utwo mu Ntara ya Majyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali iri hagati ya milimetero 500 na 600, iteganyijwe mu Majyepfo y’Akarere ka Rwamagana, Amajyaruguru ya Karere ka Ngoma, Uburengerazuba bw’Akarere ka Bugesera, ibice byinshi by’Uturere twa Kamonyi, Gisagara, Ruhango, Nyanza, Amajyepfo y’Uturere twa Muhanga na Ngororero ndetse n’Uburasirazuba bw’Uturere twa Huye na Nyaruguru.

Imvura  iteganyijwe ko izagwa iri hagati ya 600 na 700 iteganyijwe mu Karere ka Rutsiro, Amajyepfo y’Uturere twa Rubavu na Gakenke, ibice byinshi by’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, Uburengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyamasheke na Nyanza, Amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, ibice byo hagati mu karere ka Muhanga n’Amajyaruguru  y’Akarere ka Ngororero.

Ni mu gihe imvura nyinshi izagwa iri hagati ya 700 na 800, iteganyijwe mu Burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, Amajyepfo y’akarere ka Karongi, Uburengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Turere twa Musanze na Nyabihu, amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Uturere twa Gakenke na Burera, amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’akarere ka Rubavu no mu bice byo ku Ndiza muri Muhanga.

Meteo Rwanda yagaragaje  ko imvura yakomeje kuboneka muri Mutarama na Gashyantare 2024, bigaragara ko izakomeza kugeza no mu gihe cy’itumba rya 2024.

- Advertisement -

Hasobanuwe ko  imvura y’itumba biteganyijwe ko izacika mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi 2024, mu Karere ka Kirehe, mu Burasirazuba n’Amajyepfo by’Akarere ka Ngoma, igice gito cy’Amajyepfo y’Akarere ka Bugesera n’igice gito cy’Iburasirazuba bw’Akarere ka Gisagara.

Hateganijwe kandi  ko imvura  izacika mu cyumweru cya kane cya Gicurasi  2024, henshi mu Ntara y’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali no mu bice by’Uturere twa Rwamagana na Bugesera, Ngoma na Kayonza, iyi mvura ikazacika mu cyumweru cya mbere cya Kamena 2024 mu bindi bice bisigaye by’igihugu.

Gahigi yerekeranye ko iyi mvura iteganyijwe mu itumba rya 2024 igereranywa n’iyabonetse mu myaka ya 2010 na 2016.

Ati”Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima hiyongeraho ibikorwa byo kurwanya isuri no kwihutisha kugeza inyongera musaruro ku bahinzi,gutera imbuto ku gihe, ndetse no gutegura ibikoresho byafasha ahagaragara imvura nke.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyongeye kwibutsa Abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiriye gushingira kuri iri teganyagihe, bagafata ingamba zijyanywe no gukumira ingaruka zituruka ku mvura nyinshi iteganyijwe ndetse no kurushaho kwirinda hazirikwa ibisenge, hamwe no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW