Muhanga: Abahinzi bishimiye ko iteme rimaze umwaka ricitse ryasanwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Iri teme ryangijwe n'ibiza muri Mutarama 2023 ubu ryongeye gusanwa

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Abateraninkunga ba Sholi, bakorera mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bishimiye ko iteme ryari rimaze umwaka risenywe n’ibiza, bigatuma umusaruro wabo utinda kugera ku Isoko ryongeye kubakwa neza.

Aba bahinzi bavuga ko  hashize umwaka iteme bakoreshaga bajyana umusaruro ku Isoko, ryangijwe  n’ibiza mu kwezi kwa Mutarama, 2023.

Bavuga ko ikawa beza yatindaga mu nzira kubera iki kibazo, ikagera ku baguzi ikererewe.

Twizeyumukiza Joël umwe mu bahinzi yabwiye UMUSEKE ko bapakiraga ikawa yabo bayijyanye ku isoko bagera kuri iri iteme ibinyabiziga bigaheramo izindi zikagwamo.

Ati: “Zaheragamo bikadutwara umwanya munini dupakurura kugira ngo twambutse umusaruro wacu hakurya.”

Umwe mu baturage bemeza ko iteme ribafitiye akamaro kanini

Mujawayezu Scholastica avuga ko ari mu bahinzi beza toni nyinshi z’ikawa, kandi ko ubusanzwe iki gihingwa ngengabukungu gikunze kwera ahagana mu bihe by’imvura y’itumba, ngo bashyiraga ibiti ku iteme ibiza bikabitwara.

Ati: “Twoherezaga abashoferi bahagera bakatubwira ko batabasha kwambuka bigatuma igihe cyagenwe kitagerwaho.”

Umukozi uhagarariye COVONYA Speciality Coffee ari na yo yatanze amafaranga menshi yo kubaka iteme, Nizeyimana Célestin avuga ko kugira ngo ikawa ibe nziza kandi iryoshye igomba kwitabwaho kuva ihingwa, igasarurwa kugeza ubwo igeze aho itunganganyirizwa.

Yagize ati: “Niba iri teme ryari imbogamizi kandi tuzi ko ikawa ya Sholi ari nziza, niyo mpamvu twebwe nk’abaguzi twashoyemo amafaranga yo kuryubaka.”

- Advertisement -

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric,  avuga ko  ibikorwaremezo bifitiye umumaro munini ubukungu bw’igihugu, akavuga ko usibye gufasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko, byoroshya n’imihahirane hagati y’abaturage.

Ati: “Iyo ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza ingengo y’imali yo kubisana ntabwo yoroha kuyibonera igihe.”

Iri teme ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 9 z’u Rwanda.

Bizimana yavuze ko  hari amateme 20 mu Karere kose yangijwe n’ibiza akaba akeneye ingengo y’imali ingana na Miliyari imwe irenga mu mafaranga y’u Rwanda zo kuyasana. Amenshi muri yo aherereye mu Majyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Iteme ryubatswe ku ngengo y’imari ya miliyoni 9Frw
Ubuyobozi bwemeza ko hari andi mateme akeneye gusanwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.