Muhanga: Leta yatangiye kwirengera ikiguzi cy’amazi n’umuriro mu mashuri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari icyemezo leta yafashe cyo kwishyurira Ibigo by’amashuri amazi n’umuriro w’amashanyarazi kuko yabonye ko ari ikibazo cyari gihangayikishije ubuyobozi bw’ibyo bigo.

Icyo cyemezo  leta yafashe si umwihariko w’Akarere ka Muhanga gusa  kuko cyatangiye gukurikizwa mu bigo by’amashuri bya Leta  ku rwego rw’Igihugu.

Inkuru yacu iribanda mu Karere ka Muhanga konyine.

Umuyobozi  w’aka Karere Kayitare Jacqueline avuga ko ari gahunda ya Leta muri rusange, kuko yabanje kugenzura isanga  amafaranga ibigo  by’amashuri  bidafite ubushobozi bwo kwiyishyurira inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi biba byakoresheje ku kwezi.

Kayitare yabwiye UMUSEKE ko ibigo by’amashuri byari bimaze igihe bitakambira Akarere ko kwishyura ingano y’ayo mafaranga ari ikibazo kibahangayikishije, kuko amafaranga bahabwa na Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi yo gukoresha ari makeya atavamo ayo bakomeza kwishyura amazi n’amashanyarazi.

Ati”Leta yatangiye kwirengera icyo kibazo guhera mu kwezi kwa Nzeri muri uyu   mwaka w’amashuri dufite.”

Meya Kayitare avuga ko byatangiye gutanga igisubizo gikwiye mu bigo by’amashuri byari bimaze igihe bigaragazwa n’ibi bigo.

Ati “Muri iki gihembwe cya mbere Leta imaze kwishyurira Ibigo by’Amashuri amazi n’amashanyarazi miliyoni zirenga mirongo itatu z’amafaranga y’uRwanda.”

Yavuze ko inshingano Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ari kwita ku banyeshuri, isuku yabo no kubungabunga ibikorwaremezo bufite n’ibindi birebana n’imyigire ndetse n’imitsindire y’abanyeshuri.

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Ibyo bakoraga bashaka uburyo bwo gutanga amasoko, y’aho ibiryo by’abanyeshuri biri mu nshingano zacu.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’imyuga rya Kiyumba Ngaboyamahina Eraste avuga ko  bishyuraga amazi n’amashanyarazi ku kwezi 700.000frws, amafaranga avuga ko ari menshi  ugereranyije n’ayo ibigo bibona.

Ati “Amafaranga twishyuraga yari menshi kandi byagiraga ingaruka ku mibereho y’abana kuko ayo twakira aba agenewe kubatunga.”

Uyu Muyobozi avuga ko  bashimira Leta ko yumvise ubusabe bwabo ikaba ibakuriyeho uyu mutwaro.

Gusa yavuze ko muri iki gihembwe cya mbere Leta imaze kubishyurira Umuriro w’amashanyarazi wonyine bakaba bategereje ko izishyura n’amafaranga ahwanye  n’ingano y’amazi bazaba bakoresheje.

UMUSEKE wabonye urutonde rw’Imibare y’Ibigo by’amashuri 65 mu Karere ka Muhanga, Leta yishyurira amazi n’amashanyarazi ruriho arenga miliyoni 15 zo mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2024,  Leta yishyuye.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga