Muhanga: Umugabo akurikiranyweho guha Polisi ruswa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rukurikiranye Umugabo witwa Habineza Fabien rumushinja guha Umupolisi ( OPJ wa traffic Police) ruswa y’ibihumbi 69 Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry avuga ko bafunze uyu mugabo Habineza Fabien Taliki ya 20 Gashyantare 2024.
Dr Murangira avuga ko ayo mafaranga Habineza yayoherereje uwo mu polisi wari uri gukurikirana dosiye y’impanuka kugira ngo itoherezwa mu Bushinjacyaha.
Ati “Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye Taliki ya 27 Nyakanga 2023.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye mu gihe dosiye igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Dr Murangira avuga ko icyaha cyo gutanga indonke uyu mugabo akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko Nimero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ati “Igihano ni igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.”
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga ruswa.
Ikangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha guhanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE. RW/Muhanga