Muhanga: Uruhinja rwahiriye mu nzu

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Inzu Damascene yabagamo yasize akingiriyanye uruhinja ruhiramo

Ababyeyi b’umwana  w’umuhungu  wari ufite umwaka umwe n’amazi umunai witwaga Munezero Bruno  basize bamukingiranye mu cyumba, bajya gucuruza, bagarutse basanga yahiriye mu nzu.

Dushimimana Jean Damascène Se w’Umwana avuga ko yazindutse mu Ishyirahamwe kugabana amafaramga na bagenzi be naho umugore we  Akingeneye Angelique , ajya kurangura inyanya, agarutse kureba ikayi bandikamo imigabane y’Ishyirahamwe asanga inzu ye irimo gucumba umwotsi agira ngo n’abari gutwika imyanda.

Ati “Nakinguye mbona inzu yose iri kwaka umuriro ndatabaza.”

Dushimimana avuga ko bagerageje gutabara basanga umwana n’ibintu byose byari mu nzu byakongotse.

Uyu mubyeyi avuga ko aho iryo tsinda yarimo ryari riri, hari hafi n’aho inzu ye iherereye.

Ati “Ndababaye cyane kubura umwana wanjye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave yabwiye UMUSEKE ko bitumvikana kubona ababyeyi basiga Umwana ungana gutya mu nzu bakajya mu kazi.

Gitifu avuga ko ibi ari uburangare bukabije kuko umwana w’umwaka umwe atakwitabariza ahuye n’ikibazo nk’iki cyangwa ngo abashe gusohoka.

Ati “Ubundi ntabwo byemewe gukingirana Umwana muto nk’uwo byari byiza ko ababyeyi be bagenda bamuhetse.”

- Advertisement -

Niyonzima yavuze ko no kumusiga mu nzu  wenyine ari ikosa rikomeye.

Dushimimana Jean Damascène avuga ko bari bafite abana babiri b’abahungu, umwe akaba arerwa na Sekuru.

Kugeza ubu cyateye iyo Nkongi ntabwo kiramenyekana.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga