Muhanga: Urukiko rwarekuye umuturage ahita ajyanwa mu nzererezi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwarekuye umugabo witwa Minani Evaliste,alisas Nyatura, ariko ubuyobozi bw’umurenge bumujyana mu kigo cy’inzererezi.

Amakuru avuga ko ku wa 26 Gashyantare uyu mwaka ari bwo uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga ‘Nta mpamvu zikomeye zihari zatuma  akekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina,ubujura bufite impamvu nkomezacyaha, kwanga kwitaba ubugenzacyaha kandi nta mpamvu zihari zatuma akurikiranywa afunze, rutegeka ahita arekurwa, agakomeza gukurikirana adafunze.”

Inzego z’Ibanze zo zavugaga ko zitanyuzwe n’iki cyemezo ziri buhite zijya kumwigororera.

Ibi bishimangirwa n’umugore wa Minani witwa Ingabire Josiane , aho avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, akirekurwa yahise amujyana mu modoka ye bityo ko ari akarengane.

Ati “Ntituzi niba ari bo bafite uburenganzira kurusha urukiko rwabarekuye. Abaje kumufata harimo na gitifu w’Umurenge. Mu gitondo yampamagaye, ambwira ko tugomba kubikurikirana kuko harimo n’inkoni ari gukubitwa.”

Uyu Minani utuye mu Kagari  ka Kanyinya , yafashwe aregwa imyitwarire ndetse ko yabanje gushinjwa gucukura amabuye adafite icyangombwa .

Nyuma kandi ngo habonetse umugore watanze ikirego  amurega kumukoresha imibonano ku gahato no kumwiba amafaranga 25000frw, urwego rw’Ubugenzacyaha rumuuhamagaje, ngo ntiyitaba

Yaje gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ariko urukiko ruza kwemeza ko yakurikiranwa adafunze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, unashinzwe komite ihitamo abaguma Transit Center, Mugabo Gilbert, yabwiye umunyamakuru wa TV1  ko  “ Imikorere n’amabwiriza bigenga Transit Center n’inkiko si bimwe. “

- Advertisement -

Abaturage bo bavuga ko batumva ukuntu urukiko rurekura umuturage ariko ubuyobozi bukamujyana muri transit center.

UMUSEKE.RW