Munyenyezi uregwa Jenoside yasabye kudahorwa umuryango yashatsemo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na USA

Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko niba icyaha ari gatozi nk’uko bivugwa adakwiye gukurikiranwa kubera umuryango yashatsemo.

Munyenyezi yavuze mu gihe cya jenoside yari atwite kandi anafite undi mwana muto aho yaramaze gushaka umugabo bamaranye amezi icyenda.

Yavuze ko kuba yarabaye umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’abatabazi byamugizeho ingaruka n’abamukomokaho

Ati“Gushaka kwa Nyiramasuhuko ntibyangize umunyapolitiki yewe ntibyanangize umurwanashyaka wa MRND.”

Munyenyezi ashinjwa ko hari abanyeshuri b’ abakobwa ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari i Butare yashyiraga interahamwe n’abasirikare bakabasambanya abandi bakicwa.

We avuga ko abavuze ko yigaga muri Kaminuza atari byo kuko yaturutse iwabo mu karere ka Gicumbi ajya gushaka umugabo.

Yavuze ko n’amashuri yisumbuye atayarangije ahubwo yashatswe yarageze mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.

Ati”Sinjya nkunda kwiremereza amashuri yisumbuye narinze mva mu Rwanda ntayarangije.”

Munyenyezi yasabye ko ubuhamya bw’abamushinja bwateshwa agaciro.

- Advertisement -

Ati “Nyakubahwa Perezidante w’urukiko nizeye ko muzampa ubutabera.”

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko guha agaciro ubuhamya bushinja Béatrice Munyenyezi.

Bwavuze ko abatangabuhamya bashinjura Béatrice Munyenyezi bagera ku icumi ubuhamya bwabo budakwiye kwemerwa.

Bwavuze ko ubuhamya bw’uwitwa Alphonsine Nyiraburiri washinjuye Munyenyezi avuga ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe abatutsi bwateshwa agaciro.

Buti “Ibyo Alphonsine yavuze si ukuri ahubwo Munyenyezi yitabiriye inama zateguraga jenoside ndetse ajya no mu bitero byishe abatutsi.”

Ubushinjacyaha bwavuze no ku mutangabuhamya witwa Cyriaque Habyarabatuma wabwiye urukiko ko Munyenyezi nta ruhare yagize muri Jenoside ndetse ko atigeze ajya no kuri bariyeri kuko nta mugore wari uziriho

Bwagize buti “Ibyo Cyriaque yavuze sibyo kuko nawe ubwe atavuze abari kuri iyo bariyeri.”

Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi bwavuze ko hari ibindi ubushinjacyaha bwashyize muri system ihuza ababuranyi kandi ari bishya mu gihe ibyari bisanzwemo byari byavuyemo.

Kuri Me Felecien Gashema umwe mu bunganira abaregwa we akabifata nko kunaniza uruhande rwa Béatrice Munyenyezi.

Yagize ati “Ubushinjacyaha buri gutinza urubanza kandi twebwe iyo tubikora mwari kuduhana mukanaduca amafaranga.”

Kuri Me Bruce Bikotwa nawe wunganira Béatrice Munyenyezi yavuze ko ubutabera butinze buba atari ubutabera

Ati”Twe nta mission tugenerwa, nta ordre de mission duhabwa turikorera, gutinza urubanza ntibikwiye.”

Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwasabye urukiko ko rwakuramo iyo nyandiko y’Ubushinjacyaha yashyizweho nyuma bakagarura iyahozemo.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha nabwo bwemera ko hari inyandiko yavuye muri system ihuza ababuranyi ariko nta ruhare babigizemo.

Imvugo ya Me Bikotwa y’u ko nta mission bagenerwa cyangwa ordre de mission bahabwa, ubushinjacyaha bwayifashe nko gusesereza.

Bwasabye urukiko ko rwajya rubwira abo baburana kugorora imvugo.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha gusubiza muri system ihuza ababuranyi iyo nyandiko yari yavuyemo.

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yoherejwe mu Rwanda na leta zunze za Amerika.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’abatabazi akaba umugore wa Arséne shalom Ntahobari.

Ari umugabo we ari na nyirabukwe bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bazira ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyenyezi aregwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwabereye mu cyahoze ari Butare gusa we yiregura abihakana.

Nta gihindutse urubanza ruzakomeza taliki ya 27 Gashyantare 2024, Munyenyeza aburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na USA

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW